Mugisha Fred Robinson umaze kubaka izina mu muziki nka Element yashyize hanze indirimbo ye nshya yari amaze iminsi ateguje abakunzi be itarimo ibirango bya 1:55AM abarizwamo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 werurwe 2025, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo Element yasohoye amashusho n’amajwi y’indirimbo ye nshya yise Tombe yari imaze igihe itegujwe abakunzi b’umuziki we.
Nubwo iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu neza igikomeje kwibazwa Ni ikijyanye n’ibirango bya Sosiyete ya 1:55AM byari bisanzwe bigaragara mu mashusho y’indirimbo za Element ariko bikaba bitagarutse kuri iyi nshuro muri iyi ndirimbo nshya.
Itangazamakuru ryashatse gutohoza impamvu yabyo, uyu muhanzi avuga ko ngo nubwo rubanda rufite uko rubyumva ariko ko ukuri guhari aruko uyu Element adakorera muri iyi nzu ya 1:55AM nk’umuhanzi, bivuzeko Ari hariya nk’itunganya indirimbo.
Mu magambo ye yagize ati “Buriya njye sinasinye hariya nk’umuhanzi Niba mwarigeze kubona ibirango byabo nuko Hari uruhare babaga bagize mu mishinga yanjye, ubu rero ninjye wimenye Ari nayo mpamvu ntabikirimo.
Element afite Sosiyete yitwa eleeeshere ninayo yagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yanifashishijwemo umubyinnyi wabigize umwuga Uzwi nka Sherie silver.
Element Kandi yaboneyeho ahakana ibivugwa ko y’aba ashaka gutandukana na Sosiyete arimo ya 1:55AM Kandi ko ntanibyo ateganya.
Indirimbo Tombe nshya ya Element ije ikurikiye iyitwa milele imaze amezi icyenda igiye hanze aho imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 6 zirengaho.

