Ntagihindutse Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda nibo bashobora kuzatorerwa kuyobora FERWAFA

Ntagihindutse Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda nibo bashobora kuzaba bayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda mu myaka itanu irimbere nyuma y’uko k’umunsi w’ejo ku wa mbere bemerewe kwiyamamaza.

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 28 Nyakanga 2025, ni bwo komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamariza kuzayobora FERWAFA mu myaka itanu irimbire  ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Uru rutonde Akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA kashyize hanze hagargayeho umukandida umwe gusa ariwe Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda.

Shema Ngoga Fabrice usanzwe ayobora ikipe ya AS Kigali niwe ushobora kuzayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) mu myaka itanu irimbere nyuma y’uko ariwe byagaragaye ko ariwe wujuje ibisabwa, Abandi bari kumwe na we kuri uru rutonde ni Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki.

Abakomiseri bari kumwe na Shema bmerewe ni Nshuti Thierry wiyamamaza nka Komiseri ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore na Niyitanga Désiré nka Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa ya FERWAFA.

Abandi ni Kanamugire Fidèle uziyamamaza ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Ndengeyingoma Louise uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere ndetse na Dr. Gatsinzi Herbert ushaka kuba Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo.

FERWAFA kandi yatangaje ko abatibonye kuri uru rutonde bagomba kujurira icyi cyemezo mugihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’akanama nkemurampaka gashinzwe amatora muri FERWAFA.

Hari bamwe bari kuvuga ko aya matora yakwigizwa inyuma nyuma y’uko bigaragaye ko hagiye habamo kugorana kubijyanye no kubona ibyangombwa bavuga ko habayemo uburiganya bityo aya matora harimo na Hunde Rubegesa Walter n’abo bari kumwe bayikuramo kubera imbogamizi mu kubona ibyangombwa byuzuye. Bagomba kujurira hagati ya tariki ya 30 Nyakanga na 4 kanama 2025.

Amatora ya FERWAFA ntagihindutse agomba kuzaba tariki ya 30 Kanama 205 hakaboneka usimbura Munyantwari Alphonse urangije manda ye y’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends