Umugande umenyerewe mu buhanzi yatandukanye n’uwari umukunzi we kubera gukunda urutagira insagu umupira w’amaguru(Football).

Bruno Kiggundu uzwi mu myidagaduro yo muri Uganda cyane mu mwuga w’ubuhanzi ku mazina ya Bruno K yemeje ko yatandukanye kubera gukunda ruhago bimwe byo kurara amajoro.
ubwo yagarukaga ku mukunzi we, uyu mugande avuzeko hari igihe umukunzi we yamubajije niba amukunda kurusha umupira w’amaguru cyangwa se Ruhago nk’uko abawukunda babyita, atariye indimi uyu muhanzi agasubiza umukunzi we ko yihebeye Ruhago.
Bruno avuga ko uyu mukobwa bari murukundo icyo gihe urukundo rwabo rwahise ruyoyoka mukanya nk’ako guhumbya bitewe n’ukuri yari amaze kubwira uwo mukunzi we.
Nubwo bimeze uko uyu musore yemeza ko ntanakimwe yicuza ku byabaye kuko muri we ngo ruhago ari urukingo rugarura ibyishimo by’umugabo kurusha uko abakobwa babikora.
Urukundo rw’uyu muhanzi kuri ruhago ntirusanzwe cyane ko atajya abura kugaragaza ko yihebeye umupira cyane ku ikipe yo mu bwongereza nkuko ahora abigaragariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.


