Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > “Ntituzahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho ikwiye kuba”, amagambo ya Lamine Yamal nyuma yo gusezererwa na Inter Milan.

“Ntituzahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho ikwiye kuba”, amagambo ya Lamine Yamal nyuma yo gusezererwa na Inter Milan.

M’umukino w’ishiraniro wari uryoheye ishisho n’abatari bacye ikipe ya Inter Milan yasezereye ikipe ya FC Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 7-6 nyuma y’uko umukino wo kwishyura byarangiye ikipe ya Inter itsinze ibitego 4-3 kandi nyamara m’umukino ubanza byari byarangiye ari ibitego 3-3, nyuma y’umukino abakinnyi FC Barcelona Barimo Lamine Yamal umwana muro w’imyaka 17 gusa ndetse na Raphinha bagaragaye mu marira menshi cyane bagaragaza ko bababajwe no kuab batageze k’umukino wa nyuma kandi nyamara byari mubiganza byababo.

Nyuma yo kwishyurwa igitego k’umunota wa 94 habura amsegonda bika ngombwa ko hitabazwa iminota 30 bikarangira Inter Millan itsinze FC Barcelona, nyuma y’umukino Lamine Yamal yatagaje amagambo akomeye cyane,

Ati”Ntituzahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho ikwiye kuba”, amagambo ya Lamine Yamal nyuma yo gusezererwa na Inter Milan.

Yongeye  ati:”Twatanze ibyacu byose, gusa uyu mwaka ntibikunze ariko umwaka utaha tuzagaruka ntagushidikanya. Ntituzahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho ikwiye kuba, ku gasongero.

“Nzasohoza isezerano nyigarure i Barcelona(Champions League), ntituzahagarara mpaka tuyitwaye. Gusa ku Cyumweru ni indi final kandi tugomba kuba hamwe. Ramba ramba Barça.”

Nkuko bisanzwe ku isaha yi satatu zuzuye umukino wari utangiye watangiye k’umuvuduko wo hejuru cyane, FC Barcelona ntago yatangije Robert Lewandwisk kuko yatangiye kuntebe y’abasimbura, bidatinze k’umunota wa 21 gusa rutahizamu Lautaro Martinez yatsindiye Inter igitego cya mbere ku makosa y’abadefanseri ba Barcelona, nyuma Fc Barcelon yagerageje gusatira  ibinyujije kubasore bayo nka Lmine Yamal ndetse na Raphinha gusa ntacyo byatanze kuko nkuko ikipe ya Inter isanzwe ikina icungira kuri kontaratake yaje kumanukana umpira Lautaro maze Paul Cubarsi amutegera murubuga rwamahina umusifuzi ahita Atanga penalite maze Calhanoglu k’umunota wa 45 ayinjiza neaza bajya kuruhuka Inter iyoboye n’ibitego 2-0 wateranya imikino yombi bikaba ibitego 5-3.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ruhande  Rwa FC Barcelona maze ihita inishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe na Eric Garcia k’umunota wa 51 naho k’umunota wa 60 Dani Olmo yatsinze  n’umutwe k’umupira waruhinduwe na Lamine Yamal, FC Barcelona yakomeje kwataka ubona ko Inter Milan isa niyacitse integer bidatinze k’umunota wa 88 Kukazi gakomeye cyane Raphinha yaje gutera ishoti rikomeye umuzamu arikuramo maze asubizamo aba yanditse igitego cya Gatutu,abantu benshi bibwiraga ko FC Barcelona yakomeje ariko hongeweho iminota itanu habura amasagenda macye cyane Inter milan yaje gutsinda igitego cya Gatatu cyo kunganya cyatsinzwe na Francesco Acerbi.

Byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30 gusa ntago byaje guhira ikipe ya FC Barcelona kuko yaje gutsindwa igitego k’umunota wa 99 cyatsinzwe na Dvide Frattesi maze ibintu bihindura isura, FC Barcelona yagerageje kwishuya ishyira Lewndowsk ariko biranga Lamini yamali yateye poto k’umunota 110 ariko byarangiye ikipr ya Inter Milan itsinze ibitego 4-3, wabiteranya byoombi bikaba ibitego 7-6.

Lamine Yamal nyuma yo gusezererwa na Inter Milan batazigera bahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho ikwiye kuba

Lamine Yamal yabajwe cyane no kuba batageze k’umukino wa nyuma nyuma yo gusezererwa na Inter Milan

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *