Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Ntwari Fiacre ashobora kuva muri Kaizer Chiefs nyuma yo kutabona umwanya wo gukina uhagije

Ntwari Fiacre ashobora kuva muri Kaizer Chiefs nyuma yo kutabona umwanya wo gukina uhagije

Umunyezamu mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre, ashobora gutandukana na Kaizer Chiefs nyuma y’ibihe bitamworoheye muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo. Nubwo yari yitezweho byinshi ubwo yayigeragamo, ntiyashoboye kubona umwanya uhagije wo gukina, ndetse amakuru avuga ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe, harimo n’izo ku mugabane w’u Burayi ibyo byose byatewe n’imyitwarire ye mibi kuko ibyo yari yitezweho ntago yabitanze.

Mu minsi ye ya mbere muri Kaizer Chiefs, Ntwari yakinnye imikino irindwi gusa, aho yinjijwe ibitego 11. Ibi byatumye umutoza Nasreddine Nabi amwima umwanya, agahitamo Bruce Bvuma nk’umunyezamu wa mbere, mu gihe Brandon Peterson yabaye uwa kabiri. Uyu mwanya muto wo gukina ni wo watumye Ntwari atekereza kuba yava muri iyi kipe akajya ahandi ashobora kubona amahirwe menshi dore ko n’abafanna batamwishimiye muri iyi kipe nikipe yagezemo mu mwaka ushize avuye muri ts Glaxy nayo yo muri Africa yepfo.

Nubwo atagaragaye cyane muri Kaizer Chiefs, umutoza w’Amavubi ntiyamwirengagije kuko yahamagajwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Icyakora, ntiyahiriwe kuko yinjijwe ibitego bitatu; bibiri byinjijwe na Nigeria n’ikindi kimwe cya Lesotho.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo ndetse nabamuhagarariye avuga ko Kaizer Chiefs ishobora gutandukana n’uyu munyezamu, ndetse hari amakipe yamaze kwerekana ko yamwifuza. Umwe mu bantu bazi neza ibya Ntwari yagize ati: “Si umukinnyi wacu, ariko izina rye riri ku rutonde rw’abakinnyi twagaragarijwe ko akenewe muri iyi kipe. Imiterere ye ihuye neza n’iyo dukeneye ku munyezamu, kandi hari amahirwe ashobora kuboneka mu isoko ritaha.”

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, byari biteganyijwe ko Ntwari yerekeza muri Arabie Saoudite ariko ntibyashobotse. Gusa kuri iyi nshuro, ashobora gusinya amasezerano muri imwe mu makipe yo muri Kazakhstan, aho ashobora kubona amahirwe yo gukina cyane kurusha uko bimeze muri Kaizer Chiefs no kuza muri 18 bakina umukino bitagipfa gukunda.

Bitewe n’ibihe yanyuzemo, kwerekeza mu yindi kipe bishobora kumufasha gusubira ku rwego rwo hejuru, bikaba n’amahirwe yo gukomeza guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu kuko ubwo yahamagarwa ejobundi hari ababaigizeho ikibazo bavuga ko atagakwiye kuba ahamagarwa. Gusa ntiharamenyekana neza aho azerekeza, ariko ikizwi ni uko atishimiye umwanya muto amaze kubona muri Kaizer Chiefs uko byagenda kose agomba gusohoka akareba ahandi yerekeza ubwo isoko ryigura n’igurisha rizaba rifunguye.

mu mikino 11 yakinye yinjijwe ibitego 7 muri Kaizer Chiefs

Amahirwe menshi nuko azerekeza ku mugabane w’iburayi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *