Umunyezamu mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre, amakuru aturuka muri Africa y’epfo aravuga ko uyu musore afite amahirwe menshi yo kwerekeza mu igihugu cy’ubufaransa mu cyiciro cya Kabiri(League 2) ko hari amakipe arimo amushakisha cyane bidahindutse ashobora gusinyira imwe muri mpeshyi itaha.
Fiacre yinjiye muri Kaizer Chiefs mu mwaka wa 2024, avuye Galaxy nayo yo muri Africa y’epfo yaje nk’umusore wari witezweho byinshi gusa ntagago ariko byamugendekeye kuko yagigiriye ibihe bitari byiza muri iyi kipe kugeza naho abuze umwanya we wo gukina nyamara yari yaraje afatwa nk’umuzamu wa mbere. Ibi byahise bituma Umutoza Nasreddine Nabi amutakariza icyizere, atangira atangira kwicara kuntebe y’abasimbura ndetse n’abafana bamumereye nabi ko atsindisha ikipe yabo, Uyu mwanya wafashwe na Bruce Bvuma mu gihe Brandon Peterson yagiye amusimbura kenshi nk’umunyezamu wa Kabiri naho ntwari rimwe na rimwe ntiyongera no kugragara muri 18 bakina umukino.
Nubwo byaje kwanga akabura umwanya ndtse igihe cyirekire ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje kumwitabza aho yakinye umukino na Nigeria ndetse na Lesotho muri iyo mikino ibiri yinjijwe ibitego 3, gusa wabonaga ko morere itari heju nk’umukinyi ukina ndetse bamwe bakomeje kuvuga ko atagakwiye kuba yarahamagawe kandi adaheruka gukina.
Adel Amrouche, Umutoza w’Amavubi, usanzwe azwiho gushakira amakipe abakinyi bib’ibihugu atoza yatangarije ikinyamakuru FAR Post cyo muri Afurika y’Epfo ko Ntwari ashobora kubona amahirwe mashya i Burayi. Yagize ati:
“Hari ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa yamumbajije, turaganira. Nubwo adahabwa umwanya, ndamwizera cyane. Ni umunyezamu ufite ubushobozi, abakinnyi baramukunda kandi n’Abanyarwanda baramushyigikiye.”
Amakuru aravuga ko Ntwari Fiacre, w’imyaka 25, ari no ku rutonde rw’amakipe yo muri Arabie Saoudite ndetse no muyandi makipe y’iburayi kuko amakipe yagiye amushimira iguihagararo cye cyiza nk’umuzamu hari amaikipe yagiye avuga ko yifuza umuzamu ufite igihagararo nk’icye n’andi makipe agenda amwifuza dore ko ari umwe mubzamu babahanga nubwo muri uyu mwaka w’imikiono bitagenzw neza cyane ariko ubanziriza uyunguyu yari yitwaye neza.
Mu gihe yaba agiye i Burayi, byaba ari amahirwe ku ikipe y’igihugu Amavubi dore ko yaba agiye gukina ku rwego rwisumbuyeho,ikipe imushaka ntago iratangazwa izina gusa vuba bidatinze uyumusore tuzamenya aho agomba kwerekeza.

Ntwari Fiacre dushobora kuzamubona akina muri League 2 m’ubufaransa umwka utaha

Ntwari Fiacre hari n’andi makipe menshi ari kumushaka yo k’umugabane w’iburayi

Adel Amrouche niwe uri gushakira amakipe akomeye abakinyi babanyarwanda akaba ari nawe ugiye kujyana Ntwari