Amasosiyete abiri akomeye mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga Nvidia na AMD yatangaje ko yemeye gutanga 15% by’inyungu ziva mu igurisha rya “AI chips” mu gihugu cy’u Bushinwa ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bwumvikane buje nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, bugamije kubona uburenganzira bwo kohereza ibyo bicuruzwa ku isoko ry’u Bushinwa, rifatwa nk’iry’ingenzi cyane mu rwego rw’ibikoresho by’ubwenge bw’ubukorano.
Uyu mwanzuro mushya urebana by’umwihariko n’imiterere ya chips ebyiri zifite agaciro kanini ku isoko mpuzamahanga: chip ya H20 ya Nvidia n’iya MI308 ya AMD. Zari zasubitswe koherezwa kubera amabwiriza yari yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije kurinda ko ikoranabuhanga rikomeye ryagera ku Bushinwa. Gusa, nyuma y’inama iherutse guhuza Perezida Trump na Jensen Huang, Umuyobozi Mukuru wa Nvidia, hafashwe umwanzuro wo gutanga uburenganzira bwo kohereza izo chips, ariko hagashyirwaho igisabwa cyo gusangira inyungu na Leta.
Abasesenguzi benshi babibonamo intambwe idasanzwe mu micungire y’isoko rya tekinoloji ku rwego mpuzamahanga, aho leta ifata uruhare rugaragara mu bucuruzi bw’amasosiyete yigenga. Bamwe mu bafite impungenge bavuga ko ibi bishobora gushyiraho icyitegererezo gishya aho ibihugu bishobora gusaba imisanzu cyangwa inyungu kugira ngo biheshe amasosiyete uburenganzira bwo gukora ubucuruzi ku isoko mpuzamahanga.
Uretse izi mpungenge, hari ababona ko iki cyemezo gifitiye inyungu impande zombi: Leta Zunze Ubumwe za Amerika izabona amafaranga yinjira ava mu bucuruzi bw’amasosiyete ku isoko rinini ry’u Bushinwa, naho Nvidia na AMD bagakomeza kubona inyungu ku bicuruzwa byabo mu karere gafite abakiriya benshi bafite ubushobozi bwo kugura. Nubwo hataramenyekana neza uburyo ayo mafaranga azakoreshwa, ni ubwa mbere Leta y’Amerika yemeye kwakira igice cy’inyungu z’amasosiyete y’ubucuruzi nk’igisimbura ku burenganzira bwo kohereza ibicuruzwa.
Ibi byose bibaye mu gihe ubucuruzi bw’ibikoresho bya “AI” buri gukura ku muvuduko ukabije, kandi ibihugu bikomeye bikomeje guhanganira kuba ari byo bifite ububasha ku ikoranabuhanga rigezweho. Uko bizagenda mu gihe kiri imbere bizaterwa n’ingaruka z’uyu mwanzuro, haba ku isoko mpuzamahanga, haba no ku bikorwa by’amasosiyete akora ibikoresho by’ikoranabuhanga rikomeye.
