Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Nyinawumuntu Grace Yerekeje Muri Ottawa Gloucester Hornets muri Canada

Nyinawumuntu Grace Yerekeje Muri Ottawa Gloucester Hornets muri Canada

Umutoza Nyinawumuntu Grace, umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda, yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets,aho yagizwe umutoza w’ ikipe y’abana ibarizwa muri Canada. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubutoza, nyuma yo kumara imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye.

Nyinawumuntu agiye gukomereza akazi ke muri Ottawa Gloucester Hornets, aho azita ku mpano z’abana bakiri bato mu ikipe Ottawa Gloucester Hornets. Iyi kipe ifite amarerero y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye, kuva ku bana bafite imyaka itanu kugeza kuri 18, haba mu bahungu no mu bakobwa. Uruhare rwe ruzibanda cyane ku guteza imbere abakinnyi bakiri bato, abafasha kuzamura urwego rwabo mu mupira w’amaguru.


Nyinawumuntu ni umwe mu batoza bafite ibigwi bikomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Yatangiye ari umukinnyi mbere yo kuba umutoza wa AS Kigali WFC ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’abagore. Muri AS Kigali WFC, yahesheje iyi kipe ibikombe bitandukanye, birimo Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda yegukanye inshuro umunani.

Nyuma yo kuva muri AS Kigali WFC, yagiye mu Irerero rya Paris Saint-Germain, aho yatozaga abana bafite impano mu mupira w’amaguru. Uruhare rwe rwagaragaye cyane, kuko yabashije gufasha iyi kipe kwegukana Igikombe cy’Isi gihuza amarero y’iyi kipe inshuro eshatu. Ibi bikombe byamuhesheje igikundiro mu batoza bafite ubushobozi bwo gufasha abana kuzamura impano zabo. Mu 2013, yahawe igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka, igikorwa cyerekanye ko ari umwe mu batoza bafite ubuhanga mu Rwanda no mu Karere.
Muri Canada, Nyinawumuntu azaba afite inshingano zo gufasha abana gukura neza mu mukino w’umupira w’amaguru, anashyira mu bikorwa ubunararibonye yakuye mu makipe akomeye yatoje. Ottawa Gloucester Hornets ni ikipe izwiho guteza imbere impano nshya, ikanafasha abakinnyi kubona amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ntambwe nshya ya Nyinawumuntu igaragaza uburyo abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugera kure mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu rugendo rw’ubutoza. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje ko bufite icyizere gikomeye kuri Nyinawumuntu, bugashima ubunararibonye bwe ndetse n’icyo azafasha mu guteza imbere abana binyuze mu mpano zabo.

Uyu mutoza waciye amateka mu mupira w’abagore mu Rwanda akomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, bikaba ari ishema ku mupira w’amaguru w’u Rwanda n’abakinnyi bakiri bato bagenda bagira amahirwe yo gutozwa n’abatoza b’abanyarwanda bafite ubumenyi buhanitse.

Nyinawumuntu Grace Yerekeje Muri Ottawa Gloucester Hornets muri Canada

Yaramaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye

Yatuje ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore ayivamo muri 2023

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *