Washington D.C. – 7 Nyakanga 2025 – Umuyobozi w’Abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Schumer, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku makuru yatanzwe na National Weather Service (NWS) mbere y’umwuzure ukomeye wibasiye leta ya Texas muri iyi minsi ishize.
Uyu mwuzure, wabaye kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025, wahitanye abantu barenga 78, abandi barenga 200 barakomereka, ndetse n’amazu, amashuri n’ibitaro byinshi birangirika. Abaturage ibihumbi n’ibihumbi baratakaje imitungo, bamwe bacumbikirwa mu nkambi z’agateganyo.
Senateri Schumer yashinje National Weather Service (NWS) kutaburira abaturage hakiri kare, ibyo bikaba byaratumye benshi batazi ko bari mu kaga kugeza amazi abamereye nabi. Yagize ati:“Twaburiye iki gihe? Ese NWS yatanze amakuru adahagije, cyangwa se hari aho hatakozwe neza ku rwego rwa leta ya Texas? Abaturage bacu bakeneye ibisobanuro.”
Schumer yasabye ko Ibiro Bikuru bishinzwe ubugenzuzi bwa Leta (GAO) bikora iperereza rihamye ryareba:
- Uburyo amakuru y’iteganyagihe yatanzwe n’igihe yatangiwemo
- Imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi na serivisi zitanga amakuru
- Icyateye gutinda kwitabara n’ubutabazi
Ubuyobozi bwa NWS bwavuze ko bwasohoye “ibimenyetso bihagije by’akaga”, harimo no gutanga “alerte rouge” ku bice bimwe. Ariko ntibyashyizwe mu bikorwa neza n’inzego zo hasi, aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko batigeze babona ibyo bimenyetso ku gihe.
Amwe mu makosa agaragazwa arimo:
- Gusesengura nabi amakuru y’ikirere aturuka ku bikoresho by’ikoranabuhanga
- Kudashyikiriza ku gihe ubutumwa bw’uburabyo n’ibura ry’imikoranire hagati y’inzego
- Gutinda gutanga amabwiriza yo kwimura abaturage
Senateri Schumer yasabye ko hakorwa amavugurura mu micungire y’iteganyagihe n’ubutabazi, kugira ngo ibihe nk’ibi ntibizasubire. Yavuze ko hakenewe kongera ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi b’iyo serivisi, ariko no gusobanura aho byapfiriye muri iki kibazo gikomeye.
Iyi nkuru yakiriwe n’abaturage benshi nk’igisubizo ku mibabaro yabo, mu gihe hategerejwe icyo iperereza rizagaragaza ndetse n’ingamba zizafatwa.