Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Iyobokamana > Nyuma ny’amasaha 24 yonyine ageze kuri Instagram Pope Leo XIV ahise arenza abamukurikira Miliyoni 9

Nyuma ny’amasaha 24 yonyine ageze kuri Instagram Pope Leo XIV ahise arenza abamukurikira Miliyoni 9

Ntabwo bisanzwe mu mateka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi, Nyuma y’amasaha 24 gusa umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika amaze ageze ku rubuga rwa instagram amaze kugira abamukurikira barenga Miliyoni 9.

Papa Leo XIV yatangiye gukoresha urubuga rwa Instagram ku munsi w’ejo kuwa 13 Gicurasi 2025 gusa igitangaje gikomeje kuvugisha abantu mu mpande z’itandukanye z’isi nuko mu masaha atarenze umunsi umwe amaze kurenza abantu Miliyoni 9 n’ibihumbi 500.

Ni agahigo Papa Mushya Leo XIV yaciye agahigo ko kuba Papa wa mbere ugize umubare munini w’abamukurikira kuri instagram mu buryo bwihuse ikirenze ho akaba agiye kugera ku mubare w’abakurikira Papa Francis yaje asimbura we ko nti ye ikaba ifite abayikurikira Miliyoni 10.

Si ku rubuga rwa Instagram gusa Papa Leo XIV afite umuvuduko mu gukurikirwa kuko no ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter mu masaha 3 amaze ho ari gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 100 bose ivugurura(post) yashyizeho bwa mbere imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 2.

Papa Leo ni umunya amerika umwe rukumbi umaze gutorerwa kuri uyu mwanya wo kuyobora kiliziya gatolika ku isi aho yaje asimbuye Papa Francis w’umunya algentine witabye imana mu minsi yashize.

Mu gahe gatoamaze kuri Instagram ifoto ya mbere yashyizeho imaze gukundwa n’abantu bajya kugera kuri Miliyoni naho ifiti iheruka imaze ho iminota 50 yari imaze gukundwa n’abantu ibihumbi 200 barenga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *