Itahiwacu Bruce Umaze kwamamara mu muziki nka Bruce Melodie Aherutse Gushyira hanze Alubumu yahawe izina rya Colourful Generation ndetse ni Alubumu yabanjirijwe n’indirimbo yakoranye n’umuhanzi wubatse izina muri afurika “Joe boy” Indirimbo bise Beauty on fire.
Mbere Yuko Bruce Melodie ashyira hanze iyi Alubumu ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzi yari Afite abamukurikira ku muyoboro we wa YouTube bagera ku 600.000 barengaho ariko nyuma y’iminsi itatu yari amaze kuzuza 700.000.
Usibye ikijyanye n’abamukurikira kuri shene ye ya YouTube Kandi ubu Bruce Melodie yahise yinjira mu bahanzi batatu Bakora kugiti cyabo(solo) bamaze kurebwa Inshuro miliyoni zirenga ijana(100.000.000) kuri shene ye.
Abahanzi baza imbere ya Bruce Melodie ni Meddy usigaye akora Imiziki yo kuramya ndetse na Israel Mbonyi ubihuriyeho na Meddy bo barengeje Inshuro miliyoni magana abiri na magana atatu.
Kugeza ubu Bruce Melodie amaze kugeza kuri YouTube Indirimbo 14 mu zigize Alubumu ye, bigaragara ko zakiriwe neza nabakunda ibyo akora.

Bruce Melodie akomeje Guhirwa mu muziki
