Nyuma ya Gatanya umuhanzi safi Madiba yagaragaje umukunzi mushya

Niyibikora Safi uzwi mu buhanzi nka Safi madiba yagaragaje umukobwa Bari mu Rukundo nyuma yo gutandukana n’umufasha we Bari barashakanye.

Safi madiba yagaragaje ko afite umukunzi mushya, nyuma y’uko ashyize hanze ifoto ye Ari kumwe n’umukunzi we ku munsi w’abakundana amwifuriza umunsi mwiza.

Mu magambo ye, niyibikora Safi yagize ati happy Valentine’s day abwira iyi nkumi batangiranye umwaka Bari mu Rukundo, ibintu byaciye ku mbuga nkoranyambaga bitera benshi amatsiko yo kumenya uyu mukobwa wigaruriye uyu muhanzi.

Abazi uyu mukunzi mushya wa Safi madiba bavuga ko iyi nkumi yitwa uwase Giselle aho atuye muri Canada na niyibikora Safi asanzwe atuye.

Safi madiba aherutse mu Rwanda mu minsi yashize aho yari kumwe n’uyu mukobwa ahabereye igitaramo Safi yahakoreye.

Ikindi Safi madiba avuzwe mu Rukundo nyuma y’imyaka ibiri akoze gatanya na Judith niyonizera Bari bsrasezeranye muri 2017.

Safi madiba yabonye umukunzi mushya

umukunzi mushya wa safi, Giselle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends