Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Nyuma ya Hakim Kiwanuka, Denis Omedi APR FC igiye kumanura izindi ntwaro ziturutse muri Uganda

Nyuma ya Hakim Kiwanuka, Denis Omedi APR FC igiye kumanura izindi ntwaro ziturutse muri Uganda

Nk’uko amakuru akomeza kugenda abitangaza, ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC,  biravugwa ko yamaze kumvikana n’umukinnyi Ssekiganda Ronald ukomoka mu igihugu cya Uganda, aho biteganyijwe ko uyu musore ashobora kuzaazayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka. Uyu mukinnyi w’umunya uganda asanzwe akinira ikipe ya SC Villa yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Uganda.

Ssekiganda Ronald, azwi cyane kukazina nka “NG’olo Kanté” kubera uburyo akina nk’umukinnyi wo hagati ufasha mu bwugarizi afite imikinire nkiya Ngolo kante ari nayo mpamvu bamwitiriye uyu mukinnyi, ni umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye muri Uganda uri kugenda agaragaza ubuhanga muri iyi myaka. Kuva mu mwaka ushize, yatangiye guhamagarwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda nkuru, aho amaze kuyikinira imikino 10 ndetse akaba yaranayitsindiye igitego kimwe muriyo mikino amaze gukina.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yatangiye gukina ruhago nkuwabigize umwuga mu 2015, aho yanyuze muri Lweza FC iwabo muri Uganda, ayimaramo umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Proline FC, aho yamaze imyaka ibiri. Mu 2018, yerekeje muri Express Football Club, ariko yayivuyemo mu 2020 ajya muri KCCA FC. Nyuma yaho, muri 2021, yasinyiye SC Villa, ari nayo agikinira kugeza ubu.

Uretse Ssekiganda Ronald, harandi makuru avuga  ko hari undi munya-Uganda witwa, Allan Okello ukinira Vipers SC nayo yo muri Uganda, nawe ashobora kwerekeza muri APR FC nawe akazana nuwo musore twavuze haruguru. Okello na we ni umukinnyi ukina hagati, ariko we akaba afasha mu gusatira cyane cyane kuko akunda gukina yigira imbere.

Ssekiganda Ronald akunze kwitabazwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda, aho mu mukino uheruka bakinnyemo na Guinée, yabashije gutsindira igihugu cye igitego kimwe. Ni umukinnyi wifuzwa cyane na APR FC, bitewe n’uburyo akina neza mu kibuga hagati, agafasha mu guhuza ubwugarizi n’ubusatirizi.

Mu gihe aba bakinnyi bakwerekeza muri APR FC, bazahasanga abandi bakinnyi bakomoka muri Uganda barimo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Taddeo Lwanga baherutse kwerekeza muri iyi kipe bazaba babaye abagande 5 bose bakina muri Apr fc. Ibi bigaragaza ko APR FC ishaka gukomeza gushimangira ubukana bwayo muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga nubwo aba bagande bandi batarigaragaza cyane nkuko bari bitezwe.

APR FC, nk’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, isanzwe ifite intego yo kwegukana ibikombe bikomeye, kandi gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye nka Ssekiganda Ronald bishimangira iyo ntego. Niba iyi kipe ibashije kumvikana nawe burundu, izaba ibonye umukinnyi ufite ubuhanga mu kibuga hagati, ushobora gufasha cyane mu guharanira intsinzi mu marushanwa ari imbere.

Allan Okello ukinira Vipers SC yo muri Uganda nawe ari mubiganiro na APR FC

Ssekiganda Ronald nawe umwaka utaha ushobora kumusanga muri APR FC

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *