Nyuma yo kumara amasaha arenga 10 muri leta zunze ubumwe za America badakoresha urubuga rwa TikTok,ubu Basubijwe igorora.
Mu masaha yo mu rukerera kuri uyu wa 19 mutarama 2025,Muri leta zose zigize America habyutse ikibazo cyo kudakora kwa TikTok nyuma yuko bigiye bivugwa ndetse hateguzwa ihagarikwa ry’uru rubuga rukoreshwa na benshi muri iki kiguhu.
Benshi mu barukoresha muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza kutishimira ihagarikwa ryarwo gusa ntacyo byatangaga kubera impamvu zihariye zatumye ubuyobozi bwa TikTok bufata uwo mwanzuro.
Nubwo byari bimeze uko,hari benshi mu batuye icyo gihugu bari bagifite ikizere gishingiye ku biganiro n’ubufasha bwari guturuka kuri perezida uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu cya America.
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 19 mutarama 2025,nibwo Abayobozi b’uru rubuga rwa TikTok bashyize hanze itangazo rivuga ko, ubu bari kugerageza kugarura ku murongo ibyari byahagaze ku mikoreshereze y’urwo rubuga.
TikTok yijeje abanya America ko vuba uru rubuga rukomeza gukora nkuko bisanzwe aho rwongera Gukoreshwa nabasaga miliyoni 170.
Nanone TikTok Yavuzeko bizereye muri perezida Donald trump uri kubibafashamo, banasoza bamushimira.

