Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emanuel “Mangwende” warumaze amezi arindwi adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye mu ivi yatumye ajya hanze y’ikibuga igihe kirekere.
Uyu musore yagize ikibazo cy’imvune mu ivi mu kwezi kwa 12 nyuma yo kuva mu ikipe ya AS FR Rabat yo muri Maroc yerekeza mu ikipe ya AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus, bikaza no kuba ngombwa ko mu kwezi kwa mbere yaje kubagwa bihita bimusaba amezi arindwi adakina umupira byaje no kumuviramo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu amavubi kuko umwanya we wafashwe na kapiteni wa APR FC Niyomugabo Cloude.
Uyu musore yaramaze guhera mu kwezi kwa kane yakoraga imyitozo ku giti cye aho mu kwezi gushize kwa karindwi aribwo yatangiye gukorana imyitozo n’abagenzi be.
Uyu musore mu ijoro ryakeye yaraye agaragaye mu abakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinzemo ibitego 2-0 ikipe ya Akritas Chlorakas FC.

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yojye kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi arindwi yaravunitse
