Nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka 17 yambaye umwambaro wa Bayern München, Thomas Müller yatangaje ko azasezera ku ikipe y’ubuzima bwe nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Uyu mukinnyi w’Umunyadage w’imyaka 36 y’amavuko, uzwiho ubuhanga, ubwitange, no kuba umuyobozi mu kibuga wabaye inking ya mwamba muri iy’ikipe, azasiga icyuho gikomeye mu mateka y’iyi kipe yo mu mujyi wa Munich mu gihugu cy’ ubudage kuko numwe mubantu bari bahamaze igihe kinini cyane bivuze ko yari umwana mu urugo.
Thomas Müller yinjiye muri Bayern München akiri umwana, aho yanyuze mu ishuri ryayo ryigisha ruhago. Yatangiye gukinira ikipe nkuru mu 2008, maze ahita agaragaza impano idasanzwe mu myitwarire ye mu kibuga no mu buryo asoma umukino. Kuva icyo gihe, Müller yabaye umwe mu nkingi za mwamba za Bayern München, ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Budage aho bahise bajyana mu g’ikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri South Africa.
Mu myaka 17 yakiniye Bayern München, Müller yakinnye imikino 742 – akaba ari we mukinnyi wa mbere mu mateka y’iyi kipe ukinnye imikino myinshi. Yatsinze ibitego 247 ndetse atanga imipira 273 yavuyemo ibitego, byose bikaba ari imibare y’amateka muri iyi kipe. Imibare itangaje y’uyu mukinnyi ntabwo ari yo yonyine igaragaza uburemere bwe, kuko n’ibikombe yegukanye ari byinshi.
Yegukanye Bundesliga inshuro 12, Coupe d’Allemagne inshuro 6, Supercoupe d’Allemagne inshuro 8, Champions League inshuro 2, Supercoupe y’u Burayi inshuro 2, ndetse na Coupe du monde des clubs inshuro 2. Ni umwe mu bakinnyi bake bafite ibi bikombe byose ku rwego rwo hejuru.
Müller azahora yibukwa nk’umukinnyi waranzwe n’umutima wo guharanira intsinzi, ubunyangamugayo, no gukinira ikipe ye nk’aho ari umuryango. Gusezera kwe ni igihombo gikomeye ku bafana ba Bayern München n’abakunzi ba ruhago muri rusange. Nubwo ataratangaza aho azakomereza, benshi biteze ko ashobora kugana hanze y’u Budage cyangwa se akerekeza mu butoza cyangwa ubuyobozi bwa siporo.
Bayern München izahora ishimira Thomas Müller uruhare yagize mu kuyubaka nk’imwe mu makipe akomeye ku isi, gusa uyu musore ntago haramenyekana aho azerekeza nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Nyuma y’imyaka 17, Thomas Müller yatangaje ko azasezera Bayern München ku mpere y’umwaka w’imikino

Numwe mu bagabo bafashize Bayern München kuba igihanganjye kuruhando mpuzamahanga

Thomas Müller numwe mu bagabo bazwiho gusoma umukino kuburyo bwihuse
