Umutare Gaby Agiye Gusohora Indirimbo Nshya nyuma y’imyaka irenga ibiri atigaragariza abakunzi be mu muziki.
Ku wa 28 mutarama 2025, nibwo uyu muhanga mu guhogoza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze afishe igaragaza igihe azashyirira hanze iyo ndirimbo ye Nshya yise Adeyi.
Umutare Gaby yamenyekanye mu myaka umunani ishize, ubwo yakoraga Indirimbo zakundwaga na benshi cyane Ari umwe mu bo u Rwanda rwari rufite bafite ijwi rizira amakaraza muri iyo myaka.
Gaby yamenywe mu ndirimbo nka mesa kamwe, Ntunkangure nizindi nyinshi dore ko Ari umwe mu bahanzi bake bakoranye Indirimbo na Nyakwigendera yvan buravan bari bakunzwe muri iyo myaka, bahuje imbaraga bagakora iyo bise Injyana.
Umutare Gaby ni umuvandimwe wa Andy Bumuntu nawe ukora umwuga w’itangazamakuru abifatanyije no Kuririmba, benshi batangiye kumumenya ubwo yakoraga kuri Radiyo yigenga ya KissFm, yaje gusezeraho mu wa 2024.

Umutare gaby agarutse mu muziki
