Umuhanzi ukomeye wo muri Amerika, John legend akorewe agashya nyuma yo gutera uwinyuma abamubuzaga kuza gutaramira mu Rwanda.
Nyuma y’uko umuryango wa human right foundation usabye Umuhanzi John legend kuba nka Tems ngo ntaze kuririmba mu Rwanda, john legend yanze kubyumva birangira aje gutaramira mu Rwanda ndetse ahagera kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.
Uyu muririmbyi yageze mu Rwanda mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 2025 Ari kumwe n’umugore we
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka all of me akigera mu Rwanda abanyarwanda benshi batangiye gusakaza ibyishimo byinshi ku imbugankoranyambaga bavuga ko ibyo john legend yakoze bagiye kubimwitura, icyatunguranye nyuma y’amasaha make Ni itangazwa ry’urubuga rwacururijweho amatike y’iki gitaramo bavuga ko amatike yose yashize ku isoko.
Ni urugendo rudasanzwe kuri John legend kuko ibi bibaye ku nshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda akahabonera urukundo nk’uru.
Iki gitaramo kirakomeye cyane kuko amatike yacyo nayo Ari ku giciro cyo hejuru kuko itike ya make Ari iya 35.000 y’amanyarwanda ariko bikarangira yose aguzwe mukanya gato.
John legend arataramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe move afrika cyateguwe n’umuryango wa Global citizen kikaba kiri bubere muri Bk Arena inyubako isanzwe yakira ibikorwa bitandukanye birimo n’imyidagaduro.

Amatike y’igitaramo cya John legend yashize ku isoko

John legend Agiye gutaramira muri Bk Arena
