Nyuma y’uko abafana b’ikipe ya Galatasaray yo muri Turkey bavumbuye Instagram ya myugariro Niyomugabo Claude bakamuhata ibitutsi, Claude yakuyeho uburyo bwo gutanga ibitekerezo ku butumwa bwe bwose buri ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo guhangana n’ibyo bitutsi.
Niyomugabo Cloude arashinjwa n’abafana ba Galatasaray yo muri Turkey kuba yaravunye Rutahizamu Victor Osimihen kandi ariwe barambirijeho, k’umunsi wo ku wa gatandatu k’umukino wahuje ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Nigeria mu mikino yo gusahaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026, rutahizamu Victor Osimihen yasohotse mu kibuga k’umunota wa 35 nyuma kugongana na Mugariro w’Amavubi Niyomugabo Cloude bihita bimuviramo gusohoka mu kibuga, ibyo byahise bituma agira ikibazo cy’Imvune k’uburyo atari buze no kugaragara mu mukino Nigeria iribuze gukina n’ikipe y’igihugu ya Africa y’epfo kuri uyu wa kabiri.
Nyuma y’uko Niyomugabo Cloude akoze ibyongibyo abafana ba Galatasaray baje kuvumbura urukuta rwe rwa Instagram ubundi maze bamuhata ibitutsi bikomeye cyane bashinja kuba yarabavuniye umwataka nkana kandi ariwe bacungiraho, mu rwego rwo gukabanya ibyo bitutsi uyu kapiteni wa APR fc yagiye kurukuta rwe rwa Instagram maze akuraho uburyo bwo gutanga ibitekerezo

