Nyuma y’uko mu Rwanda baciye amashashi na prastic , Mu Rwanda hari uruganda rukora amashashi atangiza ibidukikije.

Inkuru dukesha igihe ivuga ko mu Rwanda hari uruganda rukora amashashi atangiza ibidukikije uru ruganda rukaba rwitwa Arth Biobags ni uruganda rwatangiye mu 2022 ,uruganda rwashowemo arenga million 10 z’amadolali, rukaba ruri mu byiciro by’iterambere rishya mu Rwanda mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Uruganda rukora amashashi akozwe mu buryo butangiza ibidukikije.

Inkuru dukesha igihe ivuga ko mu Rwanda hari uruganda rukora amashashi atangiza ibidukikije uru ruganda rukaba rwitwa Arth Biobags ni uruganda rwatangiye mu 2022 ,uruganda rwashowemo arenga million 10 z’amadolali, rukaba ruri mu byiciro by’iterambere rishya mu Rwanda mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Uruganda rukora amashashi akozwe mu buryo butangiza ibidukikije.

Arth Biobags ikora amashashi yitwa biodegradable bags aya akaba ari amasashi ashobora kubora mu buryo bworoshye kandi akaba adateza umwanda nk’amwe asanzwe akoreshwa mu Rwanda baciye akozwe muri plastic kuko ayo usanga ateza umwanda aho usanga agaragara cyane mu mihanda, mu mazi, ndetse no mu butaka, agatanga imyanda ituma habaho kwangirika kw’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Sidharth Bohra, ni umwe mu bashinze uruganda kandi ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura no guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda. Yatangiye iyi gahunda yo gukora amashashi abungabunga ibidukikije kugira ngo afashe mu gukemura ibibazo by’umwanda uterwa namashashi ya plastiki mu gihugu ndetse no mu karere, mu gihe ibindi bihugu na byo bigenda bibona uburyo bwo gukuraho no kugabanya ikoreshwa ry’amashashi ya plastic.

Intego nyamukuru y’uruganda rwa Arth Biobags ni ugufasha mu gutuma ibidukikije birushaho kubungabungwa, kandi binyuze mu gukora ibikoresho bifite impinduka nziza ku buzima bw’abaturage. Uruganda rukora kandi rucuruza ibikoresho byifashishwa mu bice bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi, harimo kugemura ibiribwa, gukoreshwa mu bucuruzi nko gupfunyika imyenda, kwifashishwa mu isuku, ndetse no mu ngendo zitandukanye, n’ibindi.

Nubwo bikigoye kubona ibikoresho bifashisha bakora ayo mashashi kuko babitumiza mu mahanga, Uruganda rwa Arth Biobags rukomeje guharanira kwagura ibikorwa byarwo, rukaba rwifuza kuba ikigo gikomeye mu gukora ibikoresho(amashashi) by’ubwoko bwa biodegradable mu Rwanda no muri Afurika. Harimo kandi gahunda yo gufasha abaturage kumva neza impamvu zo gukoresha ibikoresho birambye no kubikoresha mu buryo bwiza.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*