K’umunsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga wari umunsi udasanzwe kubakunzi b’ikipe ya Arsenal nyuma y’igihe kirekire bategeje gusinyisha rutahizamu Viktor Gyökeres, uyu musore akaba yaramaze gushyira umuko ku masezerano y’imyaka itanu yatakira ikipe ya Arsenal.
Viktor Gyökeres umwe mubakinnyi bagarutswe n’ibitangazamakuru byishi muri iyi mpeshyi nyuma yo kwitwara neza mur myaka ibiri ishize mu ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal, amakipe menshi yaramwifuje ariko ikipe ya Sporting CP iba ibamba ikajya imushakamo amafaranga menshi kandi ngo bitari mumasezerano uno mure bari bafitanye, byaje kuba ngombwa ko Viktor Gyökeres Afata icyemezo cy’uko atazasubira gukinira ino kipe ko uko byagenda ko igomba kumurekura agasohoka akajya gukinira ikipe ya Arsenal dore ko ari nayo yifuzaga mbere y’izindi zose.
Ibiganiro hagati ya Arsenal na Sporting CP nabyo natgo bayri byoreshye kuko haribyo batabanke kumvikanaho bijyanye n’amafaranga uyu musore agomba kugurwa, ariko ikipe ya Sporting yaje kubona ko umukinnyi ashaka gusohoka cyane ishyira agapira ku meza birangira impande zombie zumviknye
Viktor Gyökeres yatanzweho agera kuri miliyoni 74$ azongerwaho izindi miliyoni 11,7$, akazajya anahembwa umushahara w’ibihumbi 175$ ku cyumweru akaba yahawe nimero 14.
Viktor Gyökeres nyuma yo gushyira umuko ku masezerano yatangaje amagambo akomeye cyane
Ati “Ni umunsi mwiza kuri njye n’abankikije. Ni byiza guhura na bagenzi banjye ndetse no gukina umupira w’amaguru mu ikipe nziza, dore ko numvise ko ari ikipe ya nyayo kuri njye.”
Viktor Gyökeres yakomeje avuga ko atsinda ibitego byinshi ndetse akanahesha ikipe ya Arsenal ibikombe.
Ati “Buri gihe nifuza gutsinda ibitego, kuba umwe mu bagize iyi kipe nkazajya ntsinda nambaye uyu mwambaro, mfite iki kirango ndi n’imbere y’abafana, si njye uzarota mbigezeho.”
“Natsinze ibitego bike mu mwaka ushize muri UEFA Champions League, nzakomereza aho kandi kuba muri Arsenal bizatuma nkora byiza kurushaho. Hamwe n’ikipe tuzatsinda imikino, tuzanatware ibikombe.”
Abakunzi ba Arsenal ngo icyi nicyo gihe ngo begukane ibikombe dore ko ikipe yabo iguze abakinnyi bakomeye muri uyu mwaka w’imikino, igisigaye n’ubahanga amaso tukareba uko bazitwara. Ese iki nicyo gihe ngo yegukane ibikombe kuba yaguze rutahizamu?

Viktor Gyökeres, yaramaze gushyira umuko ku masezerano y’imyaka itanu yatakira ikipe ya Arsenal.

iktor Gyökeres yatanzweho agera kuri miliyoni 74$ azongerwaho izindi miliyoni 11,7$

