Myugariro ukina anyuze k’uruhande rw’iburyo Omborenga Fitina Omborenga Fitina yandikiye ibaruwa ikipe ya Rayon Sport asaba gusesa amasezerano bari bafitanye kuko itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.
Omborenga Fitina yageze muri Rayon Sport mu mpeshyi ya 2024 avuye mu ikipe ya APR FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri, uyu mukinyi ntiyakinye imikino itatutu ikipe ya Rayon Sport iheruka gukina harimo nuwabahuje na APR FCgusa abenshi bibazaga impamvu adakoreshwa ariko umutoza Rwaka Cloude yatangaje ko ari ukumuruhutsa.
Ibyo byabaye mu gihe Omborenga ari mu mazi abira nyuma yuko ari mu bakinnyi ba Rayon Sport bamaze iminsi bakina batitangira ikipe ibyo bikaba ari nayo mpamvu ashobora kuba atagikoreshwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi2025,Omborenga yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sport abusaba gsesa amasezerano kuko butubahirije ibyo impande zombi zari zaremeranyijwe mu gihe basinyaga amasezerano,
Ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo dusese amasezerano n’kipe ya Rayon sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri ’contrat’, harimo kutampa ’Recruitement’ yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe.”
Amategeke ya FIFA avuga ko umukinnyi yemerewe kubwira ikipe bagasesa amasezerano mu gihe bamaze amezi abiri batamuhemba, ibyo byabaye nyuma y’uko hari amakuru asubiza uyu musore mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuyisohokamo umwaka ushize amakuru aravuga ko ashobora kongera kwisanga muri nyamukandagira.
Rayon Sport nayo ivuga ko umusaruro bari biteze kuri Omborenga batawubonye bityo bashobora kumva ubusabe bwe bakaba bamurekura akaba yakwigendera, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sport ntacyo buratangaza kuri iyi baruwa, nugutegereza tukareba icyo impande zombiziribuze kumvikana.

Omborenga Fitina yasabye Rayon Sports ko basesa amasezerano akijyendera

Ombolenga Fitina yageze muri Rayon Sport umwaka ushize