Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne, birimo El Nacional, aravuga ko FC Barcelona yiteguye kurekura Pablo Gavira, umukinnyi ukiri muto ukina hagati mu kibuga, mu gihe haboneka ikipe yemera gutanga byibura miliyoni €80 kuzamura ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urngiye mu mpeshyi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 ukina hagati mu ikibuga amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri shampiyona ya La Liga, ndetse akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza bamuri iy’ikipe ya Barcelona. Nubwo ari umukinnyi ukomeye kuri iyi kipe, bivugwa ko Barcelona iri mu bibazo by’ubukungu bishobora gutuma igurisha bamwe mu bakinnyi bayo kugira ngo ibashe gukemura imicungire yayo y’amafaranga.
Muri iyi nkuru, Paris Saint-Germain (PSG) ni yo kipe iyoboye urutonde rw’amakipe ashaka Gavi, kuko iyi kipe yo mu Bufaransa isanzwe ifite ubushobozi bwo gutanga ayo mafaranga Barcelona isaba. PSG ishaka gukomeza kubaka ikipe ikomeye cyane, cyane ko ishobora gutakaza abakinnyi bamwe bakomeye mu mpeshyi bitewe nuko ifite abakinyi benshi bakomeye bazasoza amasezerano,iyi rero akaba arimwe mu mpamvu yatuma ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore ukiri muto.
Uretse PSG, andi makipe yo muri Premier League nk’Manchester City na Chelsea na yo bivugwa ko ashishikajwe no gusinyisha Pablo Gavira, kuko ari umukinnyi ukiri muto ushobora kuzagirira akamaro ikipe igihe kirekire,kandi ko ari numwe mubakinyi berekanye ko bafite impano ihambaye.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira ku b’inyamakuru n’ibitangazamakuru bitandukanye, abafana ba Barcelona ntibashaka gutekereza ku cyemezo cyo kugurisha Gavi, kuko uyu mukinnyi afatwa nk’ejo hazaza h’iyi kipe. Ku rundi ruhande, kubera ibibazo by’ubukungu Barcelona irimo, bishobora gutuma igurisha uyu mukinnyi kugira ngo yirinde ibihano by’imicungire mibi y’amafaranga byashyizweho na La Liga.
Kugenda kwa Gavi byaba igihombo gikomeye kuri Barcelona, ariko bishobora no kuba amahirwe ku yindi kipe izashobora kumwegukana kuko ni umukinnyi mwiza kumugurisha nago aruko ari umuswa ahubwo nibibazo by’ubukungu iyi kipe ya fc Barcelona. Mu gihe impeshyi igenda yegereza, bizasaba gutegereza kureba niba hari ikipe izatanga ayo mafaranga asabwa kugira ngo igure uyu mukinnyi ukiri muto ariko wihariye mu kibuga hagati.

Pablo Gavira ashobora gusohoka muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi

Pablo Gavira aracyari muto kuko afite imyaka 20 y’amavuko gusa