Nyuma y’imyaka ibiri, Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards Byagarukanye udushya.
Ibihembo bya Video Vixen Awards bitegurwa na kompanyi ya Chufa bigiye kongera gutangwa bihatanyemo abarimo Uwicyeza Pamela, Umugore wa The ben, abarimo Shaddy boo,Swalla,Scillah n’abandi.
Mu bahatanye muri ibi buhembo Hari abiganje mu kwiharira ibyiciro bahatanyemo byinshi bitewe n’ibikorwa byabo mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro umukinnyi wa Filime, Irafasha Sandrine reponse uzwi nka swalla Niwe uyoboye abandi mu guhatana mu byiciro byinshi kuko Ari muri bine akaba akurikiwe na Kumba Teta nawe uhatanye mu byiciro bitatu kimwe na Noella iliza na Juru ornella.
Dore uko bimeze mu byiciro abatoranyijwe bahatanye.
Swalla Uhatanye mu byiciro bine Ahatanye muri:
Best Video Vixen
Best popular Video Vixen
Best inspirational Video Vixen
Best photogenic Video Vixen
Teta Kumba Ahatanye muri ibi byiciro:
Best Video Vixen
Best popular Video Vixen
Best photogenic Video Vixen
Iliza Noella Ahatanye muri:
Best new Video Vixen
Best popular Video Vixen
Best creative Video Vixen
Mu bakobwa bandi bagaragara mu byiciro byinshi, barimo Judy,Nyambo Jesca,Lana boo, kayumba darina n’abandi.
Udushya turi muri ibi bihembo kuri iyi nshuro
Hajemo icyiciro cy’abakobwa bifashishijwe mu ndirimbo by’imbonekarimwe, icyiciro cyiswe Best special Video Vixen.
Iki cyiciro kirimo:
Uwicyeza Pamela wagaragaye mu ndirimbo z’umugabo we the Ben nka true love baheruka gushyira hanze.
Scillah wifashishijwe muri bailando ya Shaffy na kayumba darina wagaragaye mu ndirimbo ya Chris eazy yitwa Sekoka.
Mu bandi bahatanye muri Video Vixen Awards 2025, harimo y’umunyamideli Jasinta uzwi mu ndirimbo sikosa ya Kevin Kade, Element na the Ben n’abandi barimo Shaddy boo kimwe n’ababyinnyikazi barimo Shakira Kay na Divine bihariye isoko ry’ababyinnyi mu Rwanda.

swalla niwe uhatanye mu byiciro byinshi muri Video Vixen awards 2025

shaddy boo nawe arahatanye

Jasinta Makwabe
