Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Pamella na The Ben baritegura kwakira umwana wabo w’imfura

Pamella na The Ben baritegura kwakira umwana wabo w’imfura

Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ku mugaragaro ko atwite umwana wabo w’imfura. Mu mashusho yashyize kuri konti ye, Pamella agaragara ari kumwe n’umugabo we, The Ben, aho uyu nawe agaragara amukora ku nda nk’ikimenyetso cy’ibyishimo byabo.

Iyo video yari iherekejwe n’ubutumwa bwuzuye urukundo, agira ati: “Twese uko turi batatu tubifurije Noheli nziza.”

Iyi nkuru yashimishije cyane abakunzi babo n’abakurikirana ubuzima bw’urukundo rw’uyu muryango. By’umwihariko, ikomeje kubatera ishema nyuma y’igihe gishize bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Abantu benshi babifurije umugisha no gukomeza urugendo rwiza rwo kwitegura kuba ababyeyi. The Ben na Pamella bakunze kugaragaza uburyo bishimira ubuzima bwabo nk’umuryango, none ubu ibyishimo byabo byiyongereye nyuma yo gutangaza aya makuru meza.

Umwana wabo utegerejwe azaba ari urwibutso rw’urukundo rwabo no gukomeza gushyigikira ibyishimo n’icyubahiro mu muryango wabo.

gusezerana murusengero
Nyuma yo gusezerana mu mategeko

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *