Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, u Rwanda n’inshuti zarwo hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ibi bihe by’icyunamo, ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda, binyuze mu butumwa bwihariye yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ubu butumwa bwatangajwe binyuze mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Vitinha, umunyezamu Gianluigi Donnarumma, Achraf Hakimi, Lucas Hernandez, Ousmane Dembélé, Lee Kang-In na Warren Zaire-Emery – aba harimo nabaherutse gusura u Rwanda mu mwaka ushize. Mu butumwa bwabo, bagize bati:
“Twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuha icyubahiro abarenga Miliyoni 1 babuze ubuzima no gukomeza no gutera imbaraga abarokotse Jenoside.”
Iki gikorwa ni ikimenyetso cy’imikoranire ikomeye isanzwe hagati ya PSG n’u Rwanda binyuze mu masezerano yasinywe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yo kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda” Bambara kumyenda yabo.
Paris Saint-Germain imaze imyaka itanu ikorana n’u Rwanda, aho izina Visit Rwanda rigaragara ku myenda y’iyi kipe ndetse no ku kibuga cyayo, mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo nyamukuru cy’ubukerarugendo muri Afurika ndetse ifite n’amakipe akiri mato hano mu U Rwanda mu rwego gufasha umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ayo masezerano yagiriye u Rwanda akamaro gakomeye mu kumenyekanisha amateka, umuco, n’ubwiza bw’igihugu, bikaba byarafashije kwinjiza amadovize no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kwifatanya na PSG muri ibi bihe by’icyunamo ni igikorwa cy’icyubahiro cyerekana ko ubutumwa bwo Kwibuka bugenda burenga imipaka, bugasakara mu Isi yose.

Paris Saint-Germain FC yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakoreye abatutsi mu 1994
