Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Paris Saint-Germain yasanze Arsenal m’urugo kuri Emirates Stadium iyihatsindira igitego 1-0

Paris Saint-Germain yasanze Arsenal m’urugo kuri Emirates Stadium iyihatsindira igitego 1-0

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) mwijoro ryakeye yaraye isanze Arsenal murugo kuri Emirate Stadium maze ibahatsindira igitego 1-0 mu mukino ubanza wa UEFA Champion League,bihita biyiha amahirwe yo kugera k’umukino wa nyuma n’ubwo byose bigishoboka ko umukino ugifunguye ku Mpande zombi.

N’umukino wahuzaga amakipe yombi afite aho ahuriye n’u Rwanda kuko yombi yamamaza Visit Rwanda, ndetse nina amakipe yagragaje ko afite ijambo muri uyu mwaka w’imikino dore ko batweretse umukino mwiza urimo ishyaka gusa bikaza kurangira PSG ikozoze itandukaniro.

Igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi n’igtego cyabonetse k’umunota wa kane w’umukino hakirikare cyane cyatsinzwe na  Ousmane Dembélé ku ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina, nyuma yo guherezwa neza na Khvicha Kvaratskhelia.

PSG yinjiye mu mukino hakiri kare cyane ugeranyije na Arsenal kuko wabonaga ko ariyo yarirri hejuru cyane iri kwataka bafifashijwemo n’abasore babo Désiré Doué, Bradley Barcola na Gonçalo Ramos, ariko amahirwe yabonetse ntayarundukamo ibindi bitego. Ku munota wa 16, yabuze penaliti ku ikosa ryakorewe Kvaratskhelia na Jurrien Timber, ariko umusifuzi yemeza ko umukino ukomeza.

Arsenal yagowe no kuba itarifite umusore wayo wo hagati  Thomas Partey kubera amakarita, yagerageje kwishyura mu buryo butandukanye. Gabriel Martinelli yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Gianluigi Donnarumma wagize umukino w’igitangaza awukuramo.

Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Mikel Merino n’umutwe k’umupira wa kufura, ariko VAR igaragaza ko habayeho kurarira. Leandro Trossard nawe yagerageje uburyo bwinshi bwashobora kuvamo igitego ariko Donnarumma akomeza kuba ingorabahizi.

PSG yashoboraga kubona igitego cya Kabiri ariko birangira Barcola  umupira unyuze kuruhande gato rw’izamu wabonaga ko byarangiye usibye Imana yakinze ukuboko.

Iminota 90 y’umukino yarangiye PSG itsinze 1-0, yegera ku nzozi zo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Umukino wo kwishyura uzabera i Paris ku wa 7 Gicurasi 2025.

Undi mukino wa ½ uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, aho FC Barcelone izakira Inter Milan saa Tatu z’ijoro.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *