Paris Saint-Germain yemeje ko Ousmane Dembélé yagize imvune ishobora gutuma atazakina umukino wa Arsenal

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yemeje ko Ousmane Dembélé, umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ino kipe igenderaho wagiye ayifasha muri uno mwaka w’imikino, yagize imvune y’akagombambari (hamstring), ibi bishobora gutuma atagaragara k’umukino wo kwishyura wa ½ cya Uefa Champion League uteganyijwe tariki 07 Gicurasi 2025 n’ukuvuga ku wa Kabiri w’itaha ubwo PSG izaba yakiriye Arsenal.

Ni amakuru yagiye ahagragara kuri uyu wa Gtanu ku gicamunsi aho ibinyujije k’umbuga nkoranyamba zayo ikipe ya PSG yatangaje ko uyu musore yagize ikibazo kugatsitsino cyangwa se akagombambari ibizwi nka Hamsring, ubwo yarari mu myitozo, ibyo bikaba bishobora kuzatuma atagaragara k’umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champion League ugomba kuzaber I paris ku wa Kabiri tariki ya 07 Gicurasi 2025.

Amakuru yemeza ijana kwijana ko uyu musore atazakina umukino ntago aratangazwa icyatangajwe n’uko yagize ikibazo cy’imvune abaganga bagomba kumukorera ibizamini hakemezwa neza ijana ku ijana ko atazakina umukino wo kwishyura.

Dembélé ni we wari watsinze igitego rukumbi cyahesheje PSG intsinzi y’igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Emirates Stadium. Kudakina uyu mukino kuri n’igihombo gikomeye cyane kuri Luis Enrique dore ko ino kipe niwe wubakiweho ubusatirizi bw’iyi kipe ya PSG  dore ko ari mubakinnyi bafite imibare myiza muri uyu mwaka w’imikino dore ko ahabwa n’amahirwe yo kuzahatanira igihembo kiruta ibindi cyizwi nka Ballon d’Or y’umwaka ukurikije imibare myiza afite.

Uyu mukino utegerejwe cyane n’abantu benshi kuko amahirwe aracyafunguye ku Mpande zombi n’ubwo PSG ifite impamba y’igitego 1-0, gusa ukurikije uko umukino ubanza wagenze ubona ko byashoboka ko na Arsenal igifite ijambo urebye imikire yagaragaje m;umukino ubanza.

PSG kubura Dembele bishobora kuzabateza igihombo gikomeye doreko arumwe mu basore baba bitezeho kubaheka ibyo bikaba bishobora kuzatuma ikipe ya Arsenal ibigenderaho ikaba yakitwara neza ikishyura igitego yatsindiwe m’urugo ndetse ikaba yabona n’igitego cya Kabiri ikaba yakwerekeza k’umukiono wa nyuma.

Ousmane Dembélé yagize imvune y’akagombambari (hamstring) ishobora gutuma atakina umukino wa Arsenal

Ousmane Dembélé niwe watsinze igitego kimwe rukumbi batsinze m’ukino ubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends