Paris Saint-Germain (PSG) yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye mu Bufaransa, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere(League A) idatsinzwe n’umukino n’umwe kugeza ubungu ku munsi wa 28 aho yujuje amanota 74 okaba irusha ikipe iyikurikiye amanota 24 kandi hasigaye imikino 6 ihwanye n’amanota 18. Iyi ntsinzi yaturutse ku mukino ukomeye yatsinzemo Angers igitego 1-0, kikaba cyari gihagije ngo yegukane igikombe mbere y’uko shampiyona irangira, isigaje imikino itandatu.
Ikipe ya PSG yatsindiwe igitego na Désiré Doué, umukinnyi uri mu bihe byiza cyane muri uyu mwaka w’imikino ukomeje kugenda abafasha mu marushanywa yose barimo guhatanira. Doué, umaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 28, yongeye kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba mu busatirizi bwa PSG. Igitego cye cyabaye icy’agaciro gakomeye, cyemeza intsinzi n’igikombe ku ikipe yigaragaje nk’iyihagazeho cyane mu gihugu cy’u Bufaransa dore ko bisa naho iyi shampiyona yayigize akarima kayo.
Umutoza wa PSG, Luis Enrique, yashimiwe bikomeye n’abafana ndetse n’abayobozi b’iyi kipe ku buryo yatoje ikipe mu buryo buhamye, bukavamo umusaruro ugaragara. Enrique yagaragaye ashagawe n’abatoza bagenzi be ndetse n’abakinnyi bishimira kwegukana igikombe cya 12 cya shampiyona PSG itwaye, kikaba kimwe mu bikombe byinshi ikipe ifite ku rwego rwa shampiyona y’igihugu.
Iyi ntsinzi yahaye PSG icyizere gikomeye mbere y’uko isoza umwaka w’imikino, ndetse inatanga ubutumwa bukomeye ku makipe bazahangana mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi. Abafana ba PSG bari mu byishimo byinshi, bishimira uburyo ikipe yabo yigaragaje neza, kandi bategereje kureba uko iyi kipe izitwara mu mikino isigaye no mu marushanwa akomeye akurikira.
PSG iki ni igikombe cya Kabiri yegukannye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kwegukana Trophée des Champions,ikaba isigaje gushyira ingufu mu bindi bikombe bibiri basigaje guhatanira harimo Coupe de France,ndetse n’igikuru muribyo ari cyo gikombe cya champion League aho bazahura na Astoni villa muri ¼ ni umwe mu mikino yitezwe cyane kuko ni umwe mu mukino ushobora kubaha itike yo kujya muri ½ cya champion League,PSG nyuma yo gusezerera Liverpool ubona ko ari imwe mu makipe yitezwe cyane abantu biteze kuzakora ibidasanzwe no kuba batwaye igikombe cya shampiyona hakirirkare biraza kubaha ingufu nyinshi zabafasha kuzitwara neza.

Désiré Doué niwe watsinze igitego cyatumye PSG yegukana shampiyona

Psg yegukanye shampiyona habura imikino itandatu

PSG yishimiye gutwara igikombe cya shampiyona cya 12 mu mateka yayo
