Peace Cup: APR FC yasezereye Gasogi United ihita igera muri 1/2

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na Gasogi United mubusa ku busa (0-0) mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ibona itike ya 1/2 bitewe n’uko yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza bateranyije imikino yombi birangira iyiosezereye kucyinyuranyo 1-0.

Uyu mukino waranzwe no kugerageza amahirwe ku mpande zombi, ariko abasore ba Gasogi United bananiwe kwishyura igitego bari batsinzwe mu mukino ubanza, bituma basezererwa mu irushanwa. APR FC yakinnye umukino wo kwirinda kwinjizwa igitego, inashakisha uko yakongera amanota yayo, ariko Gasogi nayo ikanyuzamo igasatira bikomeye.

Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gsogi United bwana kenisi yikomye abasifuzi avuga ko batamubaniye muri uyu mukino iyo baza kumubanira aba yasezereye iyi kipe ya APR FC avuga ko kandi ikipe ye itaviriyemo muri ¼ ahubwo ari abasifuzi bayikuyemo kubushake.mbere y’umukino kenisi yari yasabye abasifuzi kuzasifura umukino nawe babogamiyeho gusa ngo ntago ariko baje kubigenza kuko avuga ko bamwibye bikomeye muri uyu mukino.

Mu mikino ya 1/2, APR FC izacakirana na Police FC, ikipe yasezereye AS Kigali nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura, maze igakomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Undi mukino wa 1/2 uzahuza Mukura Victory Sports n’ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC, izizahura ku munsi wejo  ku wa Kane. Iyi mikino itegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko amakipe yose arimo guhatanira igikombe cy’uyu mwaka cy’amahoro asa nkaho yashyizemo imbaraga nyinshi cyane.

Ese APR FC izongera kwegukana Igikombe cy’Amahoro, cyangwa Police FC izayihagarika? Naho Rayon Sports niba ikomeje, izashobora guhura na Mukura Victory Sports muri ½ ? Amatsiko ni yose kubakunzi b’umupira w’amaguru gusa nugutegereza tukareba niba Rayon nayo izikura imbere ya Gorilla nayo yakaniye cyane!

APR FC yasezereye Gasogi United ihita igera muri 1/2

Apr fc izahura na Police fc muri 1/2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends