Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cya Peace Cup, umwaka w’imikino wa 2024-2025. Uyu mukino wari umukino wo kwishyura nyuma y’aho mu cyumweru gishize bari bakinye umukino ubanza aho Police FC yari yatsinze AS Kigali ibigitego 2-1.
AS Kigali yaje gukina uno mukino ishaka kwishyura igitego yatsinzwe mu mukino ubanza kugira ngo ibone amahirwe yo gukomeza muri ½ . Byatangiye Police FC ikina ifite impamba y’ibitego 2-1 ariko AS Kigali nayo igaragaza ubushake bwo gutsinda hakiri kare aho abasore barimo haruna Niyonzima bageragezaga kujyenda bitwara neza cyane.
Ku munota wa 5, AS Kigali yabonye uburyo bwiza binyuze kuri Mugisha Didier, ariko umupira awuteye uruhukira mu biganza by’umunyezamu wa Police FC, Cyuzuzo Aime Gael.
Ku munota wa 13, AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Haruna Niyonzima ku mupira wari utewe kuri koruneri bituma iyi kipe y’abanyamugi icyize cyiba cy’inshi ndetse n’amahirwe ariyongera yo gukomeza muri ½ .
Police FC ntiyigeze icika intege kuko ku munota wa 29 yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mandela Achraf nyuma y’ishoti rikomeye rya Ishiimwe Christian. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Police FC yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibrine Akuki ku mupira yahawe na Muhadjir Hakizimana k’umunota 45+5, bihita bituma bisa naho ikipe ya Police FC amahirwe menshi yo gukomeza ari kuruhande rwayo.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yagarutse isatira ishaka gutsinda ibitego bitatu ngo ibone itike ya 1/2. Ku munota wa 55, Hussein Shaban yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko umupira ukurwamo neza n’umunyezamu wa Police FC.
Ku munota wa 90+2, AS Kigali yahawe penaliti nyuma y’uko Issah Yakubu yakoze umupira n’ukuboko. Penaliti yatewe neza na Nshimiymana Jospin maze AS Kigali irishyura, umukino urangira ari ibitego 2-2.
Police FC yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza kubera ko yatsinze AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi uyuteranyije. Iyi kipe izahura n’ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Gasogi United muri 1/2 cy’iri rushanwa. Nugutegereza tukareba ikipe iri busange Police FC bazishakemo ijya k’umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro,umutoza Mashami Vicent akomeje kugaragaza ko ibijyanye n’imikino yo gukuranwamo ayishoboye cyane.

Police FC yasezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro

Police Fc yageze muri 1/2 cy’igikpombe cy’amahoro

Jbril akuki nyuma yo gutsinda igitego y’ifurije Abubakal Lawal uherutse kwitaba Imana azize imanuka ya moto
