Perezida Donald Trump biravugwa ko ashobora guhagarika ibindi bihugu kujya muri leta zunze ubumwe za amerika

Umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe za amerika Donald trump biravugwa ko ari gutekereza kuri gahunda yo kugira ibindi bihugu yongera ku rutonde rw’ibitemerewe kujya muri leta zunze ubumwe za amerika abereye Perezida.

Muri ibyo bihugu harimo ibigera kuri 36 bituruka mu bice byose ku isi naho afurika ikaba ifitemo ibihugu hafi 25 kuri uru rutonde.

Mu buryo bw’incamake ni ibi bihugu bikurikira bishobora kwisanga kuri uru rutonde

Igihugu cya angola,Antigua and barb,Benin,Bhutan,Burkina faso,Ibirwa bya Cape verde,Cambodia,Cameroon,repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Djibouti,Dominica na Misiri.

Hari kandi ibihugu nka Gabon,Gambia,Ghana,Coe d’voire,Kyrgyzstan,Liberia,Malawi,ibirwa bya Mauritania,Niger,hakaba igihugu cya Nigeria,St Kiit na St Lucia.

Kuri uru rutonde rw’ibihugu bishobora kwisanga byashyizwe ku ibitazemererwa kugira abatuurage babyo bajya muri Leta zunze ubumwe za amerika harimo ibindi birimo Uganda,Sao tome and Principe,Senegal,Afurika y’epfo,Siriya,Tanzania,Icyitwa Tonga,Tuvalu hakaba zambia,Zimbabwe na Ethiopia.

Ibi byitezwe ko bizagenda uko mugihe hashize igihe gito iki gihugu gitangaje ibindi bihugu birimo ibyo muri afurika bitemerewe gukandagiza ibirenge cyangwa ngo bihabwe impushya zo gutemberera muri Amerika mugihe runaka nubwo bitari byatangazwa neza uko bizakurikizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends