Cairo, 23 Nzeri 2025 – Perezida wa Misiri, Abdel-Fattah El-Sisi, yakiriye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu ruzinduko rw’akazi i Cairo rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye buri kwiyongera hagati y’ibihugu byombi
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe Misiri na Rwanda bimaze imyaka irenga mirongo itandatu bifitanye umubano wa dipolomasi, aho Cairo ari kimwe mu bihugu byambere byemeye ubwigenge bwa Rwanda mu 1962. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byashinze Komisiyo ihuriweho mu 1989, igamije kunoza ubufatanye mu by’ubukungu, uburezi, ubuzima, ubucuruzi n’iyubakabw’ubushobozi.
Umushinga w’icyitegererezo
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biri mu bufatanye bw’ibi bihugu ni agace ka logisitike ka Misiri mu Rwanda, kagenewe guteza imbere ubucuruzi mu karere. Aka gace kazafasha kugabanya ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa, kongera ibyoherezwa n’abanya-Misiri mu Burasirazuba bwa Afurika, no gufasha mu bijyanye n’ububiko, gasutamo n’ubwikorezi.
Ubufatanye mu bijyanye n’amazi n’ubuhinzi
Misiri na Rwanda bifatanya cyane nk’ibihugu biri mu gice cy’uruzi rwa Nil. Ibihugu byombi byiyemeje gukorana mu gukoresha neza umutungo w’amazi no guteza imbere gahunda z’ubuhinzi. Misiri ikaba isanzwe itanga ubufasha mu bya tekiniki ku bijyanye n’imiyoborere y’amazi, ubuhinzi bugezweho n’amahugurwa agenewe u Rwanda.
Ubufatanye mu buzima
Ubuzima nabwo buri mu byahereweho. Ikigo cyita ku ndwara z’umutima cya Magdi Yacoub Rwanda-Egypt Heart Centre giherereye i Kigali kiragenda kiba icyitegererezo mu karere mu buvuzi bw’indwara z’umutima, gishingiye ku nkunga ya Misiri. Uretse ibi, Misiri yohereje ibikoresho byifashishwa mu kuvura umutima kandi yiteguye gufatanya na Rwanda mu nganda z’imiti, haba mu guhuza amategeko cyangwa mu gukora imiti ku bufatanye.
Icyerekezo gihuza ibihugu byombi
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cairo rukaba ruje gushyigikira politiki ya Misiri yo kurushaho gukorana n’ibihugu byo mu gice cyo hejuru ya Nil, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo birambye by’umutekano w’amazi n’iterambere rusange mu karere.
