Mu nama ya kabiri y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bigomba kubahwa. Yavuze ko ibikibangamiye bikwiye gushakirwa umuti binyuze mu nzira zisanzwe zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye, harimo na DRC.
Iyi nama yabaye ku wa 24 Werurwe 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri DRC, cyane cyane Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ukomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda. Yashimangiye ko gukemura iki kibazo bireba ibihugu byose, si ikibazo cy’igihugu kimwe ngo ibindi byirengagize.
Yagize ati: “U Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibi bigomba gushakirwa umuti mu nzira zisanzweho zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyo tuvuze ubusugire, tuba tuvuga buri gihugu. Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu bigomba kubahwa.”
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa DRC, hakwiye gukemurwa ibibazo mu mizi, hagahagarikwa imvugo zihembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudashishikajwe n’intambara iri muri DRC, ahubwo rushishikajwe n’umutekano urambye ku baturage barwo. Yasabye Leta ya DRC gukemura ibibazo byayo n’Ihuriro rya AFC/M23, riharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Perezida Kagame yasoje ashimangira ko kugira ngo intambara irangire, hakwiye guhagarikwa akarengane no gukemura ibibazo bya politiki bikomeje kubangamira abaturage. Yagize ati: “Niba ushaka guhagarika intambara, uhagarika akarengane, uhagarika ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo n’abandi barimo abaturage bawe n’aba bagerwaho n’izo ngaruka.”
Iyi nama yemeje abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, barimo Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo, Kgalema Motlanthe, Catherine Samba Panza na Sahle-Work Zewde.