Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda batumye shampiyona y’Isi y’Amagare yabareye i Kigali itazibagirana

Presida wa Repulika y’U Rwanda Poul Kagame yashimiye abanyarwanda, abanyamakuru ndetse n’inzego z’umutekano z’atumye shampiyona y’Isi y’Amagare yarimaze icyumweru iri kubera hano mu Rwanda igenda neza.

K’umunsi w’Ejo ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri nibwo hasojwe shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukinaywa tariki ya 21 Nzeri 2025, akaba ari ku nshuro ya mbere yaribereye muri Africa by’umwihariko ibera hano mu Rwanda, umuhango wo gusoza ino shampiyona y’Isi yakinywaga ku nshuro 105 witabiriwe na Nyakubahwa Perezida Poul Kagame aho yasorejwe kuri Kigali Convertion Center, Iri siganwa ryisubijwe n’Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wari waregukanye iriheruka rya 2024 ryabereye  i Zürich mu Busuwisi.

Nyakubahwa Perezida Poul Kagame abinyujije kurukuta rwa X yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse anashimira abakinnyi bose bahanganye

Ati: ”U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana.”

Yashimiye Perezida wa UCI, Inzego z’Umutekano n’Abanyarwanda batumye iyi shampiyona y’Isi itazibagirana. Ati: ”Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, ikipe ya UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye bigatuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali itazibagirana.”

U Rwanda rukaba rwaranditse amateka y’uko bwa mbere mu mateka yiyi shampiyona aribwo bwa mbere hakinywe icyiciro cyo gusiganywa mu muhanda kubakobwa batarengeje imyaka 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends