Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC ku kibazo cy’intambara muri RDC

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi nama igamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingabo za Leta (FARDC) ziri mu mirwano n’umutwe wa M23.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Dr. William Ruto wa Kenya unayoboye EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe unayoboye SADC, Yoweri Museveni wa Uganda, Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we ari mu bayitabiriye, mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yayitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca.

Iyi nama yabaye nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Goma, basaba Leta ya RDC ibiganiro mu rwego rwo gushakira amahoro arambye akarere. Imiryango ya EAC na SADC na yo yagaragaje ko ishyigikiye ko ikibazo cy’intambara muri RDC gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki bidafite uwo birebera.

Ubwo yageraga muri Tanzania, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri iki gihugu, George Simbachawene.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends