Perezida Trump yatangaje ko agiye gushyiraho umusoro wi 100% kuri Flims zikorerwa hanze ya America(US)

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye gushyiraho umusoro ungana ni 100% ku mafilime yose akorerwa hanze ya Amerika, avuga ko ari ikibazo kirebana n’umutekano w’igihugu. Yatangaje ko yategetse umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi gutangira gushyira mu bikorwa icyo gikorwa.

Ibi birimo gukorwa mu rwego rwo kongera imirimo mugihugu ndetse no kuzahura uruganda rwa muri sinema ya Amerika, aho abakozi ibihumbi bamaze gutakaza akazi kubera gukorera amafirime mu bindi bihugu. Bimwe mu bihugu byungukira kuri aya mafirime birimo Canada, Ubwongereza na Australia. Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku mafirime azagerwaho n’uwo musoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends