Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasuye Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 iri kwitegura imikino ibiri izahuramo na Nigeria

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasuye Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 iri kwitegura imikino ibiri izahuramo na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Presida Shema yasuye iyi kipe y’abari n’abategarugore aho iri gukorera imyitozo ku kibuga cyirihanze ya Sitade Amahoro kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kubereka ko babashyigikiye kujyira ngo bazabashe kwitwara neza k’umukino w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira kuzajya mu gikombe cy’Isi cy’abari n’abategearugore cy’abatarengeje imyaka U20 cyizaba umwaka utaha wa 2025 kizabera muri Poland.

Umukino wa mbere Amavubi niyo azawakira ku itariki ya 21 Nzeri 2025 bizaba ari kucyumweru, n’umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya sacyenda, Umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 27 Nzeri 2025, ikipe izatsinda izahita ibona tike yo gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje U20 cya 2026.

Presida wa FERWAFA yasuye iyi kipe mu Rwego rwo kuababa hafi ndetse no kubafa icyizere ko bagomba gukora ibishoboka byose bagasezerera Nigeria uko byagenda kose.Amavibi yageze mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu ijonjora rya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends