Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko itegeko ryo kwambara Hijab ku bagore rishobora kuba ryarabaye intandaro y’amakimbirane akomeye mu baturage. Ibi yabivuze mu gihe igihugu gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’umwuka w’ubwigomeke n’imyigaragambyo yagiye ikorwa nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini mu 2022, rwavugishije benshi kuri iri tegeko rihana abarisuzugura.
Perezida Pezeshkian yavuze ko itegeko rikakaye ryo gukurikirana abadafite Hijab rigomba gusubirwamo, kugira ngo rihuze n’igihe igihugu kirimo ndetse rishyire imbere ubwisanzure bw’abagore no kubaka amahoro mu muryango. Yongeyeho ko guhatira abantu kubahiriza iri tegeko mu buryo bukakaye bishobora gukurura ibindi bibazo by’imibanire no gusenya icyizere abaturage bafitiye ubutegetsi.
Iyi ntambwe yateye impaka zikomeye, bamwe bayishimira bavuga ko ishobora gutanga umusaruro mu kugarura ituze, mu gihe abandi bavuga ko ishobora kudindiza indangagaciro za Kislamu igihugu kimaze imyaka myinshi gishingiraho.
