Police FC yanganyije n’ikipe ya Azam FC yo muri tanzania igitego 1-1 mu irushanywa ry’inkera y’abahizi ryateguwe na APR FC

Ikipe ya Police FC yaguye miswi na Azam FC yo muri tanzania banganya igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kabiri.

Irushanywa ry’inkera y’abahizi ryateguwe n’ikipe ya APR FC riri gukinirwa hano mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2025/20256, murabyibuka ko ryatangiye k’umunsi wo kucyumweru ubwo APR FC yatsinda ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0, kuri uyu wa kabiri imikino iraza gukomeza aho umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium watangiye ku isaha ya sacyenda ikipe ya Police FC yanganyije n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania nayo yitabiriye rino rushanywa igitego 1-1.

N’umukino wruryoheye ijisho ku mpande zombi dore ko haba ikipe ya Police FC ari imwe mu makipe meza yiyubatse azatanga akazi gakomeye umwaka w’imikino utaha, haba no k’uruhande rwa Azam FC nayo n’imwe mu makipe akomeye yo muri Tanzania nyuma Yanga SC ndetse na Simba SC dore ko izanahagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederation CUP.

umukino ku mpande zombi watangiye ubona ko amakipe yombi ari kujyenda yigana kuburyo bukomeye, gusa ntago batinze kuko ikipe ya Police FC yaje gutsinda igitego cya mbere k’umunota wa 15 hakiri kare cyane cyatsinzwe na Kwitonda Allain”Baca” gusa cyaje kwishyurwa na Tepsie Evence k’umunota wa 37 nyuma yo gucenga bamyugariro ba Police FC.

Mu gice cya kabiri amakipe yagerageje kujyenda akora impinduka ndetse agenda ageragza n’uko yabona igitego cya kabiri ariko umukino waje kurangira n’ubundi bicyiri cya 1-1 ibiteggo byombi byabonetse mu gice cya mbere.

Nyuma y’uko umukino warangiye ari igitego 1-1 amakipe yombi yateye Penalite maze Ikipe ya Azam FC itsinda Police FC penalite 4-3. ikipe ya Azam iba yegukanye amanota atatu nkuko amategeko agenga inkera y’abahizi abigena ko mu gihe amakipe yombi asoje umukino anganya hazajya hitabazwa za Penalite.

Police FC na Azam banganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri kigali Pele Stadium

Kwitona Allain Baca niwe watsindiye Police FC igitego

Azam yatsinze Police FC Penalite 4-3 ihita yegukana amanota atatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends