Police FC yegukanye irushanywa ry’inkera y’abahizi ryateguwe n’ikipe ya APR FC

Ikipe ya Police FC kuri icyi cyumweru yegukanye irushanywa ry’inkera y’abahizi nyuma yo gusoza ifite amanota 6 ndetse izigamye n’igitego 1 n’ubwo yanganyaga amanota n’ibitego na AS Kigali ndetse na Azam FC.

Kuri icyi cyumweru muri sitade Amahoro nibwo hakinywe imikino isoza inkera y’abahizi yateguwe n’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026, ikipe ya Police FC niyo yegukanye icyi gikombe cy’inkera y’abahizi nyuma yo kurangiza ifite amanota atandatu bazigamye n’igitego 1.

kuri icyi cy’umweru mu mukino watangiye ku isaha y’isacyenda wabereye muri sitade Amahoro ikipe ya Police FC yatsinze kuri Penalite 3-5 ikipe ya AS Kigali nyuma yo kurangiza umukino banganya 0-0.

Ibi byahise bituma ikipe ya Police FC yegukana igikombe cy’inkera y’abahizi n’ubwo yanganya amanota ndetse n’ibitego izigamye n’amakipe ya Azam FC ndetse na AS Kigali zose zifite amanota 6 ndetse zizigamye n’igitego 1, gusa ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kuko niyo kipe yinjije ibitego byinshi bigera kuri 4 mugihe ikipe ya Azam yabaye iya kabiri kuko yinjije ibitego 3 mugihe ikipe ya AS Kigali yabaye iya kane kuko yo yinjije ibitego 2 gusa , APR FC yabaye iyanyuma n’ubusa bw’amanota kuko nta nota narimwe yabashije kubona mu mikino 3 yose.

Ikipe ya Police FC yahawe miliyoni 50 z’amanyarwanda nk’ikipe yegukanye irushanywa ry’inkera y’abahizi mu gihe ikipe ya Azam yahawe miliyoni 20 nk’ikipe yabaye iya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends