Umunya-Tunisia Ben Moussa wabaye umutoza w’ungirije muri APR FC ndetse akaza no kuba umutoza mukuru muri iyi ikipe nyuma y’uko uwari umutoza wayo yaramaze kugenda Adil Mohammed, agasiganarana ikipe ndetse akanayifasha gutwara igikombe cya 2022-2023 adatsinzwe, kugeza kuri ubungu yamaze kugirwa umutoza mushya wa Police FC.
Ben Moussa yasimbuye Mahami Vicent uherutse gutandukana n’ikipe ya Police, Police FC hagiye havugwamo abatoza benshi Cyane Harimo n’umutoza Adil Mohammed ndetse na Guy Bukasa gusa byarangiye Ben Moussa ariiwe uhawe amahirwe yo kuba umutoza mushya akaba yasinye imyaka ibiri yose kuko azageza muri 2027.
Ben Moussa N’umwe mu batoza bagiye ahanini bafasha abakinnyi babanyarwanda kubona amaikipe muri Tunisia, bamwe mubo yafashije harimo Muhire Anicet, Mugisha Bonheur, ndetse na Imanishimwe, byitezwe ko ashobora kuzagumya gufasha Abanyarwanda kubona amakipe yo hanze by’umwihariko muri Tunisia.
Ubusanzwe Erradi Adil Mohammed niwe wahabwaga amahirwe yo gutoza Police ariko ngo bigendanye n’imyitwarire yagaragaje muri APR FC byaje kurangira ikijyanye n’imyitwarereye batayishimye biba ngombwa ko bahita uyu Beni Moussa, Amakuru dukesha Igihe n’uko uyu Mutoza yamaze kumvikana na Police FC ko kandi agomba gutangira akazi mu cyumweru Gitaha, andi Makuru kandi ngo impamvu Police FC yagendeyeho iha Beni Moussa akazi n’uko yemeye amafaranga bamuhaga kandi akaba yemera gukorana gukorana n’abakinnyi ndetse n’abatoza azahabwa
Kugeza ubungu uyu Beni Moussa watwaranye na APR FC sampiyona ya 202-2023 yari umutoza wa AS Marsa y’iwabo muri Tunisia aho hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2023 yayibereye umutoza naho mu mwaka w’imikino ushize agirwa Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru mu ikipe.

Beni Mussa yamaze kumvika na Police FC kuyibera umutoza mukuru

Ben Mussa yatwaranye na APR igikombe cya Shmpiyona cya 2022/2023 badatsinzwe