Polisi yafashe abantu icumi(10) bakekwaho ubujura mu karere ka Nyamagabe

Mugitondo uyu munsi ku 22/11/2024 nibwo polisi yazindutse ishaka abantu bamaze iminsi bazengereza abaturage babasahura, mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Gasaka ahazwi nka Nyamugari.

Aba mubafashwe bari murugero rw’ imyaka 19-34 harimo igitsina gore ndetse na gabo, umwe mu gitsina gore niwe wabonetse uno munsi, iperereza riracyakorwa. aba bose bafashwe bafungiye kuri sitation ya polisi ibarizwa mumurenge wa Gasaka mukarere ka Nyamagabe. umuvugizi wa polisi y’ U Rwanda mu ntara yamagepfo , SP Emmanuel Habiyaremwe.

Yatangaje agira ati ” ababafashwe nibo bacyekwaho gutega abantu bakabamburira mumuhanda , ndetse bakanabakomeretsa, kandi ko umwe muribo yafatanywe icyuma arinacyo bacyekako aricyo yakoreshaga akomeretsa abantu”.

Arongera avuga ati ” ashishikariza abaturage ko ataribyiza guturana nabantu nkabo kandi ko aribya gutangira amakuru kugihe, kandi ko abaturage fatanyije na polise batanga amakuru kugihe bizabafasha gucunga umutekano”.

Aba nibo bafashwe bakekwaho ubujura mu karere ka Myamagabe umurenge wa Gasaka

Akomeza avugako polisi ikomeje gukora cyane ibikorwa nkibi, byo kurwanya abangiza umutekano w’ igihugu. kandi ko isaba abaturage gufatanya nabo bagatangira amakuru kugihe .

tjptrends.com

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*