Ibihugu bya Ukraine na Polonye byongeye gusubira mu makimbirane akomeye ashingiye ku mateka, nyuma y’uko Polonye yongeye gusaba ko ibyabaye i Volyn mu 1943 byitwa Jenoside. Ibi byabaye mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, ubwo inyeshyamba z’Abanya Ukraine zo mu mutwe wa UPA (Ukrainian Insurgent Army) zishe Abanya Polonye bari batuye mu burengerazuba bwa Ukraine (Volyn na Galicia).
Perezida wa Polonye Andrzej Duda yavuze ko “ukuri ku mateka kudakwiye guhezwa” asaba Ukraine kwemera uruhare rwayo muri iriya midugararo. Ibi byabaye nyuma y’uko Polonye ishyizeho ibirori byo kwibuka abishwe, aho hanubatswe ikimenyetso cyo kubibuka.
Ariko Ukraine, binyuze mu bayobozi bayo barimo na Perezida Volodymyr Zelenskyy, iragaragaza ko ibyo byabaye bigomba gusuzumwa mu buryo bw’amateka y’impande zombi, ntihagire uruhande rushyirwaho icyasha cyonyine. Hari n’abahanga mu mateka bavuga ko hari n’Abanya-Ukraine bishwe muri icyo gihe n’Abanya-Polonye cyangwa abasirikare b’Abanazi, bigatuma bigorana kuvuga ko ari Jenoside yihariye.
Iyi mpaka yavutse mu gihe ibi bihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu guhangana n’u Burusiya, ariko iragaragaza uburyo amateka ashobora kuba inzitizi mu mibanire y’ibihugu, nubwo bihuriye ku nyungu rusange.

