Mu mikino y’ishiraniro ya 1/4 cy’irushanwa rya UEFA Nations League yaraye ibaye kumugoro washize, amakipe y’ibihugu bya Portugal, U Bufaransa, U Budage na Espagne yabonye itike yo gukina 1/2, nyuma yo gutsinda imikino ikomeye abenshi bakomereza hifashijwe Penalite.
Ku ruhande rwa Portugal, iyi kipe yatsinze Denmark 3-2 mu mukino wari ishiraniro. Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cy’iyi kipe ku munota wa 72, nyuma yo gutsindwa penaliti yari yabonye ku munota wa 6. Gusa Denmark yagarutse mu mukino binyuze kuri Christian Eriksen na Rasmus Kristensen, ariko Portugal ibifashijwemo na Francisco Trincão na Gonçalo Ramos yatsinze ibitego byatumye ibona intsinzi.
U Budage nabwo bwanyuze mu rugamba rukomeye mu mukino bwakinnye na U Butaliyani. Ikipe y’U Budage yatsinze ibitego 3-3 mu minota isanzwe, nyuma y’uko Butaliyani yagarutse mu mukino ku munota wa 95 binyuze kuri Giacomo Raspadori. Nyuma y’iminota 30 y’inyongera, penaliti ni zo zemeje U Budage nk’ikipe ikomeza, kuko yinjije 5 kuri 4 za Butaliyani.
Mu wundi mukino, U Bufaransa bwakiriye Croatia ku kibuga cya Stade de France, nyuma y’uko umukino ubanza Croatia yari yatsinze 2-0. Abasore ba Didier Deschamps bagarutse mu mukino binyuze kuri Michael Olise na Ousmane Dembélé batsinze ibitego 2 byatumye hitabazwa iminota 30 y’inyongera. Nyuma y’aho, U Bufaransa bwatsinze penaliti 5-4 bugera muri 1/2.
Espagne nayo yakiriye U Buholandi kuri Mestalla, nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye amakipe anganya. Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 6 binyuze kuri Mikel Oyarzabal kuri penaliti, ariko Memphis Depay yishyura ku munota wa 54. Nyuma y’iminota 90, Lamine Yamal yatsinze igitego cy’ubutwari ku munota wa 103, ariko U Buholandi bwishyura ku wa 109. Nyuma y’ibi, Espagne yatsinze penaliti 5-4 yerekeza muri 1/2.
U Budage buzahura na Portugal, mu gihe Espagne izahura n’U Bufaransa. Iyi mikino y’amateka izakinwa tariki ya 4 Kamena 2025. ubona ko amakipe yari yitezwe ariyo yabashije gukomeza.

Ronaldo yishimira igitego yatsinze byarangiye batsinze 5-2

Ubufaransa bwakomeje bigoranye bwatsinze croatia penalite 5-4

ikipe y’igihugu y’ubudage yageze muri 1/2 isezereye U butaliyane

Ikipe y’igihugu ya Spain nayo yageze muri 1/2 Lamine Yaml yongera kwigaragaza atsina n’igitego
