Premier League igeze mu bihe bishishikaje cyane , aho amakipe amwe ari mu rugamba rwo guhatanira igikombe, guhatanira imyanya myiza, ndetse andi ari kurwana no kwirinda kumanuka mu kiciro cya kabiri. Dore uko amakipe ahagaze ku rutonde rwa shampiyona ndetse n’imikino iteganyijwe muri iyi wikendi.
Uko Amakipe Ahagaze kugeza ubungubu
Liverpool ni yo iyoboye urutonde n’amanota 67 nyuma y’imikino 28, aho irusha Arsenal iyikurikiye amanota 13 n’ubwo Arsenal ifite umukino w’ikirarane. Nottingham Forest, Manchester City, na Chelsea na bo bari mu myanya ya mbere, bashyiramo ikinyuranyo gito cy’amanota.
Ku rundi ruhande, amakipe nka Wolves, Ipswich Town, Leicester City, na Southampton ari mu marembera, aho ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Southampton iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 gusa, naho Wolves iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22, igahangana na Everton kugira ngo irebe ko yakwisikayo.
Imikino Iteganyijwe
Kuwa Gatandatu
- Nottingham Forest vs Manchester City (14:30)
- Umukino ukomeye ku ikipe ya Manchester City ishaka gukomeza kwirwanaho kugira ngo yegere Liverpool. Nottingham Forest nayo iri ku mwanya wa gatatu, igashaka gukomeza guhatana n’amakipe akomeye kugira ngo izasoreze mu myanya ine ya mbere.
- Brighton vs Fulham (17:00)
- Brighton na Fulham basa ngabegerannye kuko imwe ifite amanota 42 indi ifite 43, uyu mukino ushobora gutuma imwe muri zo izamuka cyane ku rutonde.
- Crystal Palace vs Ipswich Town (17:00)
- Ipswich iri mu makipe ashobora kumanuka, bityo ikeneye amanota atatu ngo yirinde ibihe bibi. Crystal Palace na yo irashaka gutsinda ngo izamuke hejuru ku rutonde.
- Liverpool vs Southampton (17:00)
- Liverpool irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gusiga Arsenal ku mwanya wa mbere. Southampton iri ku mwanya wa nyuma, ariko ishobora kugerageza gutungurana.
- Brentford vs Aston Villa (19:30)
- Aston Villa iri mu rugamba rwo kuzamuka mu myanya ya mbere, mu gihe Brentford nayo ishaka kuguma mu rugendo rwiza rw’imikino iheruka.
- Wolves’ vs Everton (22:00)
- Ikipe ya Wolves iri mu rugamba rwo kwirinda kumanuka, naho Everton igashaka kugumya itekannye itazasubira muma kipe amanuka.
Kuwa Cyumweru
- Chelsea vs Leicester City (16:00)
- Chelsea irimo gushaka kwisubiza icyubahiro nyuma y’ibihe bibi byayiranze kuko muminsi ishize ntago iri kwitwara neza cyane, naho Leicester City ikaba iri mu murongo utukura.
- Tottenham vs Bournemouth (16:00)
- Tottenham irashaka gukomezakwigira imbere imyanya kuko nayo muri uyu mwaka ntago yigeze yitwara neza, naho Bournemouth nayo ishaka gukomeza inzira nziza yo kwitwara neza.
- Manchester United vs Arsenal (18:30)
- Ni umukino ukomeye hagati y’amakipe yombi. Arsenal irashaka gukomeza kuguma mu rugamba rwo guhatanira igikombe nubwo bisa nibigoye ariko izaza gukina uno mupira izi neza ko nitakaza amahirwe yose arahita ayoyoka, naho Manchester United yo ikeneye amanota atatu ngo yongere kugaruka mu makipe ahatanira imyanya y’imbere kuko aho iri magigo aya ntago ari heza ntanubwo hayikwiriye,n’umwe mumikino itegerejwe n’abantu benshi gusa bisa naho aya makipe agiye guhura yose atamerewe neza muri shampiyona nugutegereza tukareba niba Arsenal izemera kuva ku igikome burundu cyangwa machester united izagumya kwemera kugumya kujya ahantu habi.
Uyu munsi wa Premier League uzaba urimo imikino myinshi ikomeye, aho amakipe akomeye ari mu rugamba rukomeye. Liverpool irashaka gukomeza kuyobora shampiyona, Arsenal irashaka kuyegera, naho amakipe yo hepfo agashaka uko yava mu murongo utukura,gusa ikiriho nuko Arsenal niramuka itakaje Livapool igatsinda hazahita hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 16 bivuze ngo bizaba bisa naho amahoirwe yose arangiye buru kuri iyi kipe ya Arsenal bizahita biha Liverpool amahirwe yo kwegukana shampiyona yuyu mwaka w’imikino 2024-2025.

Umukino ukomeye w’unsi wa 28 wa shmpiyona uzahuza Machester United na Arsenal
