Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza(Premier League) yatoye ko igihe cy’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu mpeshyi kigabanywamo ibice bibiri aho cyari gisanzwe ari ibyumweru 12. Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gufasha amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu mpeshyi ya 2025 kubera ko icyo kizagera barigukina icyo gikombe ntago bazabona uko bagura abakinnyi.
Muri rusange, shampiyona zitandukanye k’umugabane w’iburayi zifite isoko ry’igura n’igurisha ry’ukwezi kumwe mu mu kwezi kawa mbere (Mutarama) n’ibyumweru 12 mu mpeshyi mbere y’uko amashampiyona atangira. Ariko, kubera impinduka zashyizweho na FIFA, isoko ry’igura n’igurisha rizafungurwa mbere y’uko Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gitangira.
Ku bijyanye n’amasezerano y’abakinnyi, bisanzwe bimenyerewe ko arangira tariki ya 30 Kamena buri mwaka, bityo abakinnyi bashya bagahita binjira mu makipe yabo mashya guhera tariki ya 1 Nyakanga. Gusa, kuri iyi nshuro FIFA yashyizeho itariki yihariye hagati ya 1-10 Kamena 2025, aho amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe azaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Muri Premier League, Chelsea na Manchester City ni zo zizahagararira Ubwongereza muri iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Premier League yatangaje ko isoko rizafungurwa kabiri:
- Igihe cya mbere kizaba kuva tariki ya 1 Kamena kugeza tariki ya 10 Kamena, cyagenewe amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
- Igihe cya kabiri kizatangira tariki ya 16 Kamena, rikazafungwa tariki ya 1 Nzeri 2025.
Nubwo abakinnyi baguzwe mu ntangiriro za Kamena bazaba bemerewe gusinya amakipe mashya, bazajya mu makipe yabo mashya guhera muri Nyakanga.
Hari amakipe menshi yifuzaga ko isoko ry’igura n’igurisha ryarangira mbere y’uko shampiyona itangira ku wa 16 Kanama. Gusa, Premier League yatinyaga ko byateza ikibazo nk’icyabaye mu 2018, aho amakipe yo mu Bwongereza yaburaga abakinnyi bashya nyuma y’uko andi makipe yo hanze ya Premier League akomeje kubagura bagasanga abeza barabatwaye bityo bigateza icyuho mu makipe cyo kubura abakinnyi.
Ibihugu bikomeye i Burayi byari bimaze iminsi biganira ku buryo bwiza bwo guhuza igihe cy’isoko ry’igura n’igurisha, ariko kugeza ubu ntibari bwumvikane ku buryo buhamye,ibiganiro biracyakomeje kugira ngo bose bahurize kugihe kimwe ntihazagire amakipe bibangamira.

Abakinnyi bazajya batangazwa guhera tariki 1 kamena