Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Premier League:Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, yibasiye Chealsea mbere y’uko bahura

Premier League:Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, yibasiye Chealsea mbere y’uko bahura

Shampiyona y’abongereza(Primier League) irakomeza k’umunsi wayo wa 29,umwe mu mikino ukomeye nuzahuza Arsenal na Chealsea.Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko Chelsea yari imwe mu makipe yatekerezaga ko azaba mu bahatanira igikombe cya Premier League muri uyu mwaka, ariko ngo iyi kipe ntago ibyo yayibonagamo mbere aribyo yerekanye. Aya magambo yayatangaje mbere y’umukino uzahuza Arsenal na Chelsea ku Cyumweru kuri Emirates Stadium, aho Arsenal iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Chelsea iri ku mwanya wa kane, irushwa amanota atandatu na Arsenal.

Nubwo Chelsea na Arsenal ari amakipe akomeye muri Premier League, amahirwe yo gutwara igikombe kuri aya makipe yombi  ni make kuko Liverpool iyoboye shampiyona iri imbere ho amanota 15. Kubera iyo mpamvu, Arsenal na Chelsea zihatanira imyanya myiza izatuma zitabira Champions League umwaka utaha.

Arteta yatangaje ko kuva kera yabonaga Chelsea nk’ikipe ishoboye guhatanira igikombe bitewe n’ubuhanga bw’umutoza wabo, Enzo Maresca, ndetse n’impano z’abakinnyi bafite. Yagize ati: “Nabonye uko bakinnye mu myitozo yo gutegura shampiyona, nzi uko Enzo Maresca akora, kandi bitewe n’impano ziri muri Chelsea, nabonaga ko bari mu bahatanira igikombe kuva ku ntangiriro.”

Yakomeje avuga ko Chelsea ifite abakinnyi benshi bafite impano zitangaje, kandi iyo bahuza imbaraga bakagira ubumwe mu kibuga, bashobora guhanganira igikombe n’ikipe iyo ari yo yose. Gusa, nubwo Chelsea yari yatangiye shampiyona neza, ntibashoboye gukomeza iyo myitwarire myiza, kuko mu mikino 12 ishize batsinzemo ine gusa, bituma batakaza amahirwe yo guhatanira igikombe,iyi kipe ya Chealse yabaye ku mwanya wa gatatu igihe kinini gusa nyuma iza kugenda yitwara nabi yisanga yasubiye mumyanya yo hasi gusa muri iyi minsi yagarutse mu makipe ane yambere.

Mu Ukuboza, Chelsea yari yegereye ku manota abiri gusa Liverpool nyuma yo gutsinda imikino itanu yikurikiranya. Ariko kuva icyo gihe, bagaragaje intege nke cyane cyane mu bwugarizi, bituma batakaza amanota menshi. Ibi byateye impungenge abakunzi b’iyi kipe, bibaza niba ikipe yabo ishobora kwitwara neza mu mikino isigaye,byatangiye ubwo umutoza wabo yavuga ko Chealsea Atari ikipe yiteguye guhanganira igikombe nyuma yayo magambo iyi kipe yatangiye kugenda yitwara nabi cyane.

Nubwo ibi byose byabaye, Arteta yavuze ko agishimye uburyo Maresca atoza Chelsea ndetse n’imitekerereze ye nk’umutoza. Yagize ati: “Ni umutoza w’umuhanga. Azi neza ibyo ashaka gukora n’uburyo abigeraho. Nkunda uburyo ikipe ye ikina.”

Ibyo byose nubwo Mikel Arteta abivuga nawe yiyibagije ko yari mubazahatanira igikombe gusa nawe byaranze nyuma y’imyaka my’inshi yiruka kugikombe nanubu biracyakomeje kugora nuyu mwaka bisa naho byanze arukuzareba umwaka utaha dore ko bamwe mubakunzi b’ikipe ya Arsenal batangiye no kumushidikanyaho.

Mu gihe shampiyona igana ku musozo, Chelsea igomba kwitwararika mu mikino isigaye niba ishaka kuzasoreza mu myanya ine ya mbere. Naho Arsenal, nubwo igishobora kugumana icyizere cyo gutwara igikombe nubwo amahirwe ari make cyane, igomba gutegereza ko ikipe ya Liverpool yazatakaza imikino myinshi ikaba yabyungukiramo nubwo bitoroshye.

Mikel Arteta, yibasiye Chealsea mbere y’uko bahura avuga ko yagakwiye kuba iri guhatanira igikombe

Arsenal Mikel Arteta, yavuze ko yabonaga Chealse ifite impano nyinshi bityo yagakwiye kuba itwara igikombe nyamara we byaramunaniye

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *