Kuri uyu wa Gatandatu, habaye imikino ikomeye ya Premier League yagaragayemo gutsindwa kwa Manchester City na Liverpool ikomeje gukomeza umuvuduko wayo mwiza ikomeje kugaragaza muri uyu mwaka w’imikino.
Liverpool 3-1 Southampton
Liverpool yari yakiriye Southampton ku kibuga cya Anfield, ikomeza kwerekana ko ifite ubushobozi bwo guhatana n’amakipe akomeye bakomeje guhatana ari na Arsenal. Southampton yafunguye amazamu ku munota wa 31, ni igitego cyinjijwe na Will Smallbone batangira kugira ngo Liverpool yaba igiye gutakaza, ariko Liverpool yahise itangira gukina neza kurushaho ntago byabaciye integer nkuko bakunze kubigenza kuko subwambere baba babanjwe igitego bakagaruka bakishyura ndetse bakanatsinda. Ku munota wa 34, Darwin Núñez yishyura igitego, Liverpool ijya ku munota wa 54 igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe na Darwin Núñez, ndetse Mohamed Salah atsinda icya gatatu ku munota wa 88. Southampton yabonye igitego kimwe ariko nticyabujije Liverpool kwegukana amanota atatu.
Ibi byerekana ko Liverpool irimo gukomeza kwerekana ko ifite ijambo rikomeye ku gikombe muri uyu mwaka, Naho Southampton kujya mumazi abira dore ko iri mumurongo utukura aho ihererye kumwanya wa nyuma namanoto 9 gusa bisanaho uko byagenda ko izamanuka mu kiciro cya Kabiri ntagihindutse.
Nottingham Forest 1-0 Manchester City
Ikipe ya Nottingham Forest yakiriye Manchester City ku kibuga cyayo, ikomeza kwerekana ko ishobora gutungura amakipe akomeye. Umukino waranzwe no gusatira gukomeye kwa Manchester City, ariko igorwa no kubona igitego. Ku munota wa 62, Nottingham Forest yabonye uburyo bwiza, igitego gitsindwa na Morgan Gibbs-White, gihita gihindura isura y’umukino. N’ubwo Manchester City yakomeje gusatira, ntibyabujije Nottingham Forest kwihagararaho kugeza umukino urangira ari 1-0,machester city yagerageje gusimbuza igenda ishyiramo abasore batandukanye ariko bikomeza kubagora nkibisanzwe,muri uyu mwaka w’imikino Pepe yakomejekugorwa cyane no kubona itsinzi aho agerageza ibishoboka byose agakina ariko bikarangira atabonye insinzi iyi kipe ya machester city ihereye kumwanya wa 4 aho yarushwaga na Nottingham into 1 byasabaga ko iyitsinda igahita ifata umwanya wa 3 gatatu ariko biza kwanga pepe ibintu bikomeza kumubana ibibazo.
Iyi ntsinzi yatumye Nottingham Forest ikomeza kwizamura ku rutonde rwa shampiyona, bigaragaza ko ishaka kwirinda ikibazo cyatuma irekura umwanya 3. Ku rundi ruhande, Manchester City yakomeje gucika intege, kuko ari umukino wa gatatu itabashije gutsinda yikurikiranya, bituma igira ibibazo byo gukurikirana amakipe ari imbere,ngo irebe ko yakwizera no kuzarangiriza muri 4 zambere.
Uko amakipe ahagaze
- Manchester City irimo kugorwa no gukomeza gutsinda, bigatuma icyizere cyo gukurikirana Arsenal kigenda kigabanuka ariko iracyafite amahirwe yo kuza mumyanya 4 yambere kuko ubu ihererye ku mwanya wa 4 namanota 47 gusa irarusha Chealsea inota bivuze ngo iramutse itsinze yahita iyikura kumwanya wa 4.
- Liverpool irimo kwerekana ubukaka, dore ko kugeza ubungubu iherereye ku mwnya wambere namanota 70 irusha Arsenal iyikurikiye amanota 16 yose.
- Nottingham Forest ishobora kuba yiteguye gukomeza gutungura amakipe akomeye, yirinda ikigero cyo kumanuka.
- Southampton isabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo izamure amanota, irinde kumanuka.
Ni Premier League iteye amatsiko, aho amakipe akomeye agorwa, naho abato bagashobora gutsinda umukino ukomeye. Abafana bategereje kureba uko imikino itaha izagenda, cyane cyane uko Manchester City izagerageza gusubira mu nzira y’intsinzi.

Liverpool amahirwe yo kwegukana igikombe akomeje kwiyongera cyane

Liverpool irarusha ikipe iyikurikiye ariyo Arsenal amanota 16

Machester city ejo chealsea nitsinda izarara ivuye mumakipe 4 ya mbere

muri machester city nyuma yo gusezererwa muri champion League bikomeje kwanga

