Ikipe ya Manchester City murugo kuri Etihad Stadium yahatsindiye ikipe ya Manchester United ibitego 3 byose k’ubusa bituma yegukana amanota 3 imbumbe.
Manchester Derbey wari umukino ukomeye cyane hagati y’impande zombi warutegerejwe n’abantu benshi n’ubwo ano makipe yombi yagiye gukina uno mukino amakipe yombi atari mubihe byiza, n’umukino watangiye ikipe ya Manchester United yatangiye ubona ko ubona ariyo ihusha ibitego byinshi, gusa ku munota wa 18 Phil Foden afungura amazamu ku mutwe nyuma y’umupira mwiza wa Jeremy Doku, Manchester City ikimara gutsinda igitego cya mbere yakomeje gusatira cyane haba kuruhande ra Phil Foden nde Jermy Doku bari bameze neza muri iyi mikino, gusa ikipe ya Mancheester United bakomeje kwataka ariko Brayan Mbeumo ndse Drugu bakomeza kujyerageza ari biranga , igice cya mbere cyarangiye Manchester City iyoboye n’itego 1-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Manchester United yaje ishaka kwishyura igitego yarai yatsinzwe ariko byaje kuba bibi cyane kuko bahise batsindwa igitego cya Kabiri k’umunota wa 53 nyuma yo guhererekanya neza hagati yabo maze Doku acomekera neza Rutahizamu Erling Haaland maze ahita atsinda igitego cya kabiri, ikipe ya Manchester United imibare yahise iba myinshi cyane, ariko nko k’umunota wa 59 Brayn Mbeumo yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma wakinaga umukino we wambere muri Man CIty yitwara neza umupira awukuramo.
Byaje kuba bibi cyane ku munota wa 68 Haaland yongera gutsinda nyuma yo kubyaza amahirwe amakosa ya ba myugariro ba United.nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu byasaga nkaho byaraniye amakipe yombi yatangiye gukira hagati cyane gusa Manchester United ubona o ariyo yataka ariko nta buryo bufatika yabonye bwari gutuma ibona igite byibura cy’impoza marira. nyuama yo gutsindwa umutoza Roben Amorim ari mu mazi abira kuko akomeje kwitwara nabi cyane mu mikino ine ya shampiyona amaze gukina muri uyu mwaka amaze gutinda umukino umwe gusa anganya undi atsinwa imikino ibiri.








